Monaco cosmetics

Reba amafoto adasanzwe ya Rick Ross ubwo yageraga Nairobi

Umuraperi w’ikirangirire ku Isi Rick Ross[William Leonard Roberts II] yageze mu Mujyi wa Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018 aho agiye gukorera igitaramo.

Umuraperi w’ikirangirire ku Isi Rick Ross[William Leonard Roberts II] yageze mu Mujyi wa Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018 aho agiye gukorera igitaramo.

JPEG - 82.1 kb
Yakiriwe n’itangazamakuru

Rick Ross, uheruka gukorana indirimbo na Diamond yitwa ‘Waka’, yageze muri Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu aherekejwe n’ikipe y’abantu bacunga inyungu ze, Dj we ndetse na bamwe mu bagize itsinda rigari rimucuruzangira.

Rick Ross yatumiwe na NRG Radio, imwe mu zikomeye muri Kenya. Ni ku nshuro ya kabiri ageze muri aka karere; yaherukaga gukorera igitaramo muri Tanzania mu Ukwakira 2012, icyo gihe yari yatumiwe mu cyitwa Fiesta kiba buri mwaka i Dare s Salaam.

Uyu muhanzi wagaragazaga umunaniro ku maso, agisohoka mu kibuga cya Jomo Kenyatta International Airport yagiranye ikiganiro kigufi n’abanyamakuru, yavuze amagambo make ubundi asuhuza abantu ababwira ko bakwitega “igitaramo cy’umuriro, igitaramo kidasanzwe hamwe na Boss”.

Rick Ross agomba kuririmbira ahitwa Carnivore kuri uyu wa Gatandatu, igitaramo cye gitegerejwe n’imbaga y’abakunda umuziki muri Kenya. Mbere y’uko aririmba, hari abandi bahanzi bo muri Kenya bamubanziriza barimo Khaligraph, Camp Mulla, Fena Gitu na Nyashinski.

Kenya imaze kwakira abahanzi mpuzamahanga batagira ingano, mu Ukwakira 2016 Chris Brown yakoreyeyo igitaramo cyitabirwa mu buryo bukomeye; hari n’ibindi byamamare byagiyeyo bitajyanwe no gukora ibitaramo nka Ne-Yo, Wyclef Jean, Jason Derulo, Madonna, Nicole Scherzinger, 50 Cent n’abandi benshi.

Igitaramo kiri mu bihenze cyane, kwinjira ni amashilingi ya Kenya 3000[asaga 26,000frw] mu myanya isanzwe mu gihe abantu baza kwihuriza hamwe ari bane bakagurira itike icya rimwe baza kwishyura Ksh 10,000; abo mu myanya y’icyubahiro bo barishyura Ksh 9,000[akabakakaba ibihumbi 80] ku muntu umwe. Yakiriwe n'itangazamakuru

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nkenzi Marc Mutabazi - 2/05/2018 saa 01:26

Nihatari is I igezehe aharindimuka
Kanda hano umusubize

NDACYAYISENGA - 27/04/2018 saa 17:41

BYARIHATARIKABISA
Kanda hano umusubize

BANDYAMBONA.NESTOR. - 27/04/2018 saa 14:32

NDASHIMACANE.IBITEKEREZO.MUTUGEZAHO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X