Monaco cosmetics

Reba Hano 5 Bahabwa Amahirwe Yo Gusimbura Arsne Wenger

Nyuma y’aho arsene charles wenger atangiriye gutoza arsenal mu mwaka w’i 1996 asimbuye Bruce Rioch yishimiwe n’abafana kuva uwo mwaka kugeza mu wa 2004 ubwo bari bamaze gutwara igikombe cya shampiyona badatsinzwe ndetse na 2006 ubwo bageraga ku mukino wa nyuma wa UEFA champions league, ariko nyuma y’uwo mwaka wa 2006 ibyishimo by’abafana ba arsenal byagiye bisubira inyuma umunsi ku wundi kuko batarongera gutwara igikombe cya shampiyona

Kuva icyo gihe abafana ba arsenal bagiye basaba wenger kwegura ariko akababera ibamba ariko kuri uyu wa gatanu taliki 21,mata,2017 nibwo inkuru yabaye kimomo ko wenger ubwe yitangarije ko azasezera ku gutoza arsenal mu mpera za Gicurasi 2018


5 Bahabwa Amahirwe yo Gusimbura Wenger

Carlo Ancelotti : Uyu ni umugabo w’umutariyani yamamaye cyane atoza ikipe ya real madrid muri espagne ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura wenger kuko ari umwe mu batoza batwaye uefa champions league nka kimwe mu bikombe arsenal ikeneye ndetse no kurusha ibindi kuko itaragutwara na rimwe.

Joachim Löw:
Uyu nawe ni umutoza ukomeye usanzwe atoza ikipe y’igihugu y’ubudage akaba ndetse yaratwaranye na yo igikombe cy’isi cya 2014 ariko bikaba bivugwa ko nyuma y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu burusiya atazakomeza gutoza ikipe y’igihugu ahubwo azajya mu makipe asanzwe [club]

Thierry Henry: Uyu Henry wubakiye amateka muri arsenal nk’umukinnyi na we arahabwa amahirwe mu bashobora gusimbura wenger dore ko n’abafana ba arsenal basanzwe bamukunda bikomeye

Maximiliano allegli: Uyu mutariyani usanzwe atoza ikipe ya juventus na we ari mu bahabwa amahirwe yo gutoza arsenal kuko afatwa nk’umwe mu batoza bakomeye i burayi kuko yatwaye ibikombe bya shampiyona mu butariyani kandi akaba yitwara neza muri uefa champions league n’ubwo ataragra amahirwe yo kuyitwara.

Diego Simeone: Uyu mugabo wamamariye cyane mu ikipe ya atretico madrid yo mu butariyani nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza na we ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Arsene wenger kuko na we ari umutoza mwiza ku mugabane w’i burayi kandi na we ubwe yivugiye ko afite inzozi zo kuzatoza ikipe yo mu gihugu cy’ubwongereza.

Nubwo bwose aba batoza batanu ari bo baza ku isonga mu bafite amahirwe yo gusimbura Arsene wenger hari n’abandi bavugwa nka: Luis Enrique,Tomas tucher,Brendan rogers,David moyes, Mikel arteta,patrick viera,Ronald koeman ndetse na Julian Nagersmann.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X