Monaco cosmetics

Rick Warren yagaragaye mu gitaramo cya Massamba

Umuririmbyi w’inararibonye mu muziki gakondo, Intore Masamba yakozwe ku mutima na Pasiteri Rick Warren, Umuyobozi Mukuru w’itorero Saddleback witabiriye igitaramo yatumiwemo mu Mujyi wa Los Angeles.

Masamba yahagurutse i Kigali ku itariki ya 20 Werurwe 2018 agera mu Mujyi wa Los Angeles bucyeye bwaho. Yagiye muri Amerika ku butumire bw’Abanyarwanda bagize diaspora ya Los Angeles mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abagore.

Igitaramo cya Masamba cyabereye mu rusengero rwa Saddleback Church rwa Rick Warren ku Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018.

Masamba yavuze ko yatunguwe bikomeye no kubona Rick Warren mu bitabiriye igitaramo ndetse baza no kugirana ikiganiro nyuma yo gutarama.

Yagize ati “Ni ibintu byantunguye kubona Rick Warren ahari. Ni we wari umushyitsi mukuru, hari n’intumwa za Ambasade yacu zari zaturutse i Washington. Igitaramo cyagenze neza, nagerageje kubakumbuza u Rwanda, barabyina barishima, byagenze neza.”

Yongeyeho ati “Nzakomereza i Washington aho nzajya kwifatanya n’abandi kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nzaba ngiye kwifatanya na bo, nzaririmba indirimbo zanjye zo kwibuka, nimvayo nzakomereza Boston guhura n’inshuti zanjye ziba hariya mu rwego rwo kubasuhuza no kubaramutsa.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X