Monaco cosmetics

Serena Williams ngo yari apfuye Imana ikinga ukuboko

Umwiraburakazi w’umunyamerika wamamaye cyane mu mukino wa Tennis, Serena Williams mu kwezi kwa Nzeri 2017 ni bwo yibarutse imfura ye y’umukobwa. Uyu mugore aherutse guha ikiganiro kihariye ikinyamakuru Vogue aho yanasohotse ku rupapuro rwacyo ryubanza(cover). Muri iki kiganiro akaba yavuze ko atigeze abyara mu buryo bworoshye.


Serena Williams w’imyaka 36 y’amavuko yabyaye abazwe mu buryo bwihutirwa nyuma yaho umwana we agize ikibazo cy’umutima wateraga gahoro cyane. Mu gihe yari amaze kwibaruka yiteguye gutangira kwishimira ibyo bihe ngo bucyeye bwaho ni bwo yumvise ko atameze neza.

Abaganga ngo basanze utubumbe twinshi tw’amaraso yaviriye mu bihaha bye. Nyuma yaho gato aho yari yabazwe abyara naho harafunguka. Ati “ Byari ibyiyumviro bidasanzwe kubyara gusa ariko byose byahise bigenda nabi.”

Serena Williams avuga ko yari azi neza ko hari ikitagenda. Yahumekaga buhoro ariko ngo ibi ntibyari bishya kuri we kuko ibi bibazo yigeze no kubigira mu bihe byashize.

Ngo ibi byanamuteye inkorora ikomeye maze kubera gukorora buri kanya inkovu ye yo kubagwa abyara irafunguka, hanyuma n’imiti ishongesha amaraso(anticoagulants) yafataga ngo ishongeshe yayandi yari mu bihaha, ituma ava bikabije, amaraso yuzura mu nda ye, bituma amara ibyumweru bitandatu atava mu buriri. Ahamya ko ibi ari ibintu byamubangamiye cyane, kuko yiyumvise nk’udashoboye.

Nyuma y’ibyo bibazo byose yanyuzemo, magingo aya Serena Williams ngo ameze neza. Yatangaje ko icyemezo cyo kwimukira i San Francisco ahari ibiro bya sosiyete ya Reddit y’umugabo we ari icyemezo cyo kuba umubyeyi ariko bidahubukiwe.

Serena Williams yavuze ko mbere yatekerezaga cyane guca agahigo ko kwegukana irushanwa rya Grand Chelem inshuro 25 kugira ngo ace kuri Margaret Court waryegukanye inshuro 24. Ariko uyu mugore umaze we kuryegukana inshuro 23 avuga ko kubyara byamuhaye indi ntumbero n’ibyiyumviro.

Yagize ati “ Kubona umwana bishobora gufasha. Iyo mpangayitse cyane, ntakaza imikino yanjye kandi nibwira ko uko guhangayika kwagiye ubwo Olympia(izina ry’umukobwa we) yavukaga. Ntabwo nshaka amafaranga, ibihembo cyangwa ibyubahiro. Ndabyifuza ariko ntabyo nkeneye. Ni ibyiyumviro bitandukanye kuri njye.”

Ku myaka 36, Serena asanga ari hafi kugera ku musozo wo gukina Tennis ariko mbere yaho ngo arateganya gukora ibishoboka byose ngo agere ku gasongero. Ati “ Iyo ureba umurongo wo gusorezaho, ntabwo ucika intege, ahubwo wongera umuvuduko.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gatera - 12/01/2018 saa 06:43

Yabyaye akana k'akazungu.Kubyara ni ikintu kidushimisha cyane.Ni impano ikomeye twahawe n'imana.Tekereza kurongorana muli 2,hanyuma mukaba abantu 3 nyuma y'igihe gito.Ni igitangaza cyerekana ko imana idukunda cyane.Byerekana ko no KUZURA abantu (resurrection) imana izabikora,kuko ishobora byose.Muli Yohana 6:40,Yesu yavuze ko abantu bumvira imana bazazuka ku munsi w'imperuka,bahembwe ubuzima bw'iteka muli paradizo.Ikibabaje nuko abantu bake aribo bita ku bintu byerekeye imana.Benshi bibeshya ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,politike,etc...Bakumva ko ntacyo imana ibasaba.Kubera ko imana iduha abana,ubuzima,ibyokurya,umwuka,etc...nayo idusaba kuyumvira,no kuyishaka,ndetse tukayikorera.Urugero,Yesu yasabye abakristu nyakuri bose kumwigana,nabo bakajya mu nzira bagakora umurimo wo kubwiriza.Soma Yohana 14:12.Abantu bibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli paradizo.Soma 1 Yohana 2:15-17. Tujye dushimira imana,dukora ibyo idusaba,kugirango izaduhe ubuzima bw'iteka muli paradizo.Abanga kumva,ntabwo bazazuka ku munsi w'imperuka (Galatians 6:8).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X