Monaco cosmetics

“Sitya Loss Kids” bagiye guhurira ku rubyiniro na Chris Brown, Lil Wyne n’ibindi byamamare

Abana b’abagande bazwiho imbyino yihariye bazwi ku izina rya “Sitya Loss Kids” bazagaragara ku rubyiniro mu birori bya BET Awards 2017 bizaba kuri iki cyumweru Los Angeles, Carlifonia.


Aba bana bazabyina indirimbo “Unforgettable” bakoranye n’abaraperi French Montana na Rae Sremmurd muri ibi birori.

Iyi ndirimbo bagaragayemo mu mashusho yayo yakorewe muri Uganda mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Ghetto Kids bazagaragara ku rubyiniro n’ibyamamare bitandukanye birimo Mary J Blige, A$AP Rocky, Maxwell, Gucci Mane, Chris Brown, Lil Wayne n’abandi benshi.

FrenchMontana ageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashimiye abahanzi batandukanye yahuye nabo nka Eddy Kenzo, Navio n’abandi ariko aba bana bo batumye atangara agenda abirahira inzira yose kugeza ubwo ahishuye ko barusha mugenzi we Chris Brown usanzwe uzwiho imibyinire yo ku rwego rwo hejuru.

ibi bihembo bigiye gutangwa Ku nshuro ya 17, n’bihembo birimo abahanzi batandukanye bo muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’abo kuyindi migabane.

Ibi bihembo bizatangwa kuri uyu wa 25 kamena 2017 mu nzu ya Microsoft Theather isanzwe iberamo ibirori bitandukanye ihereye mu mujyi wa Los Angeles muri leta ya California.

Mu byiciro bitandukanye abahanzi nka Beyonce uri mu byiciro 7 na Bruno Mars uri mu byiciro bitanu nibo bari mu byiciro byinshi ,bagakurikirwa na Chance the Rapper, Solange na Migos bari mu byiciro bine buri wese .

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X