Monaco cosmetics

Social Mula yitegue kwereka umunyamahanga ko arenze

Umuhanzi Social Mula uririmba mu njyana ya Afro na R&B yiteguye kwigaragariza abakunzi be nyuma y’iminsi atagaragara mu bitaramo bikomeye, ubu akaba ari umwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki ya 25/05/2018.

Umuhanzi Social Mula uririmba mu njyana ya Afro na R&B yiteguye kwigaragariza abakunzi be nyuma y’iminsi atagaragara mu bitaramo bikomeye, ubu akaba ari umwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki ya 25/05/2018.

Social Mula amaze igihe asa nkuwihugiyeho, aho amaze iminsi atumvikana haba mu bitaramo ndetse yewe n’indirimbo nshya, ubu akaba yiteguye kwereka abakunda muzika ibyo amaze iminsi ahugiyemo.

Mu kiganiro twagiranye Social yagize ati: “Nibyo koko maze iminsi ntumvikana, ariko ndaje mbereke ibyo maze iminsi mpugiyemo, ndakangurira abankunda bose ndetse n’abakunzi ba muzika nyafurika kuzitabira Jazz Junction bakaryoherwa n’umuziki w’umwimerere”.

Social yakomeje avuga ko ari iby’agaciro gakomeye gutumirwa kuririmba muri iki gitaramo, gisanzwe gitumirwamo abahanzi mpuzamahanga bakaza gutaramira abanyarwanda ariko bakabanzirizwa n’abahanzi bo mu Rwanda iyi nshuro akaba ari we utahiwe.

Yongeyeho ko yiteguye kuzakoresha imbaraga ze zose cyane ko iki gitaramo, usanga baririmba (live) cyangwa se umuziki w’inyumva nkumve cyane ko usanga hatumirwamo abahanzi bazwiho ubuhanga buhanitse mu muziki wa live.

Social yagize ati: “Njyewe niteguye kuzerekana uwo ndiwe hariya, ku buryo Zahara azagenda amvuga imyato, erega tugomba kwerekana icyo dushoboye ku buryo n’abo bahanzi bo hanze babona ko mu Rwanda hari umuziki”.
Ifoto yamamaza iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku itariki 25/05/2018

Kigali Jazz Junction n’igitaramo ngaruka kwezi kuri iyi nshuro hakaba haratumiwe umuhanzikazi wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa Zahara wakunzwe cyane mu ndirimbo nka: ‘Loliwe’, akazafatanya na Social Mula wo mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NZIZA EDDY-THIERRY - 13/05/2018 saa 04:17

I thank that social mala exist and tell to his phan's that he exist this time
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X