Monaco cosmetics

Stromae ngo yatangaje umugambi afite wo guhindura igitsina.

Nkuko tubisanga mu itangazamakuru, ngo umuririmbyi Stromae yatangaje cyane abakunzi be ubwo yabagezagaho twitter ibamenyesha umugambi afite wo guhindura igitsina. Ubusanzwe Stromae ufite izina rya Paul Van Haver, kugeza ubu ngo ntaramenya niba nyuma yo guhindura igitsina azafata izina rya Paule cyangwa se Pauline gusa ikigaragara ubu nuko uyu “Muririmbyikazi” asigaye afite imisatsi miremire, (nk’iy’abakobwa nyine)

“Hashize igihe kirekire nifuza kuba umukobwa” uwo ni Stromae ubitangariza kuri telefone kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu bufaransa. Agakomeza avuga ko icyamutindije ari uko atifuzaga ko icyo cyifuzo gifatwa nk’umukino cyangwa uburyo bwo kwiyamamaza, ko ahubwo ari umugambi akomeyeho.

Kugeza ubu uyu muririmbyi wa “Papaoutai”, na “Alors, on danse” ngo ntaratoranya ibitaro azabagirwamo agahindurwa umukobwa.

Itangazo rya Stromae ngo ryakuruye amagambo menshi, harimo ay’abamwamagana, hakabamo n’abamushimira. Stromae atangaza ko amaze amezi atandatu atangiye gufata imiti imuhindura, ariko akaba agikomeje.

“Guhinduka byuzuye bizaba nyuma y’umwaka, icyo gihe nibwo nzaba niyumva koko ko niyakiye haba mu mubiri haba muri roho(mu mwuka)”

Stromae atangaza ko impamvu yatumye atinda gutangaza icyemezo cye, aruko yatinyaga gutakaza abakunzi be, no gusenya ubwumvikane n’imibanire myiza mu muryango we no mu nshuti ze, harimo no kubababaza, naho ubundi ngo iki ni ikibazo amaranye imyaka myinshi arwana nacyo muri we.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mbegeti butegwa - 7/02/2018 saa 11:14

Ubu se wa mugore we yamurongoreye iki niba gahunda yo kwigira umukobwa yari ayimaranye igihe? Ntekereza ko atazi neza icyo ashaka. Yakuranye igikomere none yananiwe kwiyakira disi !
Kanda hano umusubize

k - 7/02/2018 saa 08:01

ntibitangaje ubundi se mubona uyuharicyo atakora biramusa azaryoherwe no kuba umukobwa umugore gatanya .
Kanda hano umusubize

dieudonne - 5/02/2018 saa 03:14

reka isi ikuyobore ukoyishakiye
Kanda hano umusubize

florida - 3/02/2018 saa 10:11

hhhhhh ni danger
Kanda hano umusubize

kiss - 2/02/2018 saa 09:40

Kuki muta vuga izina ryicyo kinyamakuru.mvuye gu shakisha ahantu hose aho byaba byanditse ntaho min bona.bara vuga gusa ko ya teretse imisatsi nta kindi.mube abanyamakuru bazimu.
Kanda hano umusubize

kariza - 6/02/2018 saa 10:13

shyira muri google iyi title mbere yo kunegura abanyamakuru ngo babe abanyamakuru bazima "En Belgique, le changement de sexe du chanteur Stromae fait sensation" ni stromae ubwe wabyishyiriye kuri twiter yiwe kandi avugako abimaranye igihe ndetse ko amaze 6 mois afata hormone zo kumugira umugore
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X