Monaco cosmetics

Syria: Imirwano ikaze yahitanye abagera kuri 66

Abagera kuri 66 baguye mu mirwano yashyamiranyije abasirikare ba leta ya Syria n’inyeshyamba,mu masaha 24 ashize.

Imirwano ikaze iri kubera mu gihugu cya Syria hagati y’inyeshamba hamwe n’abasirikare ba leta bafashijwe n’indege za isirikare z’Uburusiya, yahitanye abantu 66 mu masaha 24 arangiye kandi bikaba bivugwa ko iyi mibare ishobora no kuza kwiyongera.
Ikigo gikorera mu Bwongereza gishinzwe uburenganzira bwa muntu “Syrian Observatory for Human Rights” kivuga ko abapfuye barimwo abasivile 19, bahitanywe n’igitero cy’indege mu karere kari hagati ya Idlib na Hama.

BBC itangaza ko abenshi mu baguye muri iyo ntambara ari abana.

Igihugu cya Syria gikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’inyeshyamba aho abatari bake bakomeje kugenda bahatakariza ubuzima ndetse n’ibikorwa by’iteramere bikahononekera.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X