Monaco cosmetics

Trey Songz yishyikirije polisi nyuma yo kuregwa gukomeretsa umugore

Umuririmbyi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tremaine Aldon Neverson [Trey Songz], yishyikirije inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gushinjwa gukubita umugore akamusigira ibikomere ‘amuhora kuganiriza undi mugabo’.

Trey Songz uzwi cyane mu ndirimbo ‘Heart Attack’ , yishyikirije polisi ishami rya Los Angeles mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 19 Werurwe aherekejwe n’umunyamategeko witwa Shawn Holley nyuma yo gushinjwa gukubita umugore mu ijoro ry’umukino wa nyuma wa NBA All-Star mu kwezi gushize.

Icyo gihe yatawe muri yombi ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo arekurwa nyuma y’amasaha abiri yishyura ibihumbi $50 nk’ingwate y’ifungurwa ry’agateganyo. Yashinjwe n’umugore witwa Andrea Buera kumukubitira mu gitaramo cyari cyabereye i Hollywood aho avuga ko yamurakariye kuko yavuganaga n’undi mugabo.

Trey Songz akimara kwishyikiriza inzego zishinzwe umutekano yahise ashyira ubutumwa kuri Twitter ahakana gukora icyaha aregwa.

Yagize ati “Mu byumweru bishize, abanyamategeko n’abareberera inyungu zanjye bansabye kutagira icyo mvuga kuri ibi bintu ndabyemera bigitangira ariko muri iki gitondo ndumva ko umuryango wanjye, ababyeyi bankujije, inshuti zanjye n’abafana cyane cyane urubyiruko mukwiye kunyumva. Ndabeshyerwa kandi ndashinjwa ibinyoma ku bw’inyungu z’umuntu ku giti cye.”

Trey Songz yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Say Aah’, iyitwa ’Bottoms Up’ yakoranye na Nicki Minaj, ’Heart Attack’ n’izindi yagiye akora zibumbiye kuri album esheshatu afite zirimo iyitwa I Gotta Make It, Trey Day,Ready, Passion, Pain & Pleasure, Chapter V, na Trigga.

Uyu muririmbyi watangiye umuziki muri 2005 amaze guhatanira ibihembo bikomeye mu muziki birimo Grammy inshuro zigera kuri eshatu, yabaye umuhanzi w’umugabo waranze umwaka wa 2010 mu bihembo bitangwa na BET, yanatwaye ibindi bihembo birimo icya MuchMusic Video Awards, Soul Train Music Awards n’ibindi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X