Monaco cosmetics

Trump yahagarikiye inkunga ibihugu bitashyigikiyeko Yerusaremu iba umurwa mukuru wa Israel ,abishinja kuba abanzi b’Amerika

Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Amerika n’ibihugu byinshi by’abarabu ku ngingo y’uko Yerusalemu yaba umurwa mukuru wa Israel, kuri ubu Donald Trump ntashimishijwe n’uburyo ibihugu bigera ku 180 hirya no ku isi byatoye umwanzuro w’uko bidashyigikiye icyo gitekerezo.

Mu kiganiro Trump yagiranye na bamwe mu bayobozi batandukanye muri White House, yavuze ko ibihugu byose bitigeze bibashyigikira muri uyu mugambi, ngo bikwiye gufatwa nk’abanzi ba Amerika kuko ngo byakoze ibihabanye n’umugambi wayo.

Yongeyeho ko nta mpamvu yuko amafranga yose Amerika yabitangagaho yakomeza gusohoka mu gihugu kandi n’ubundi ibyo bihugu bitagaragaza ko bishyigikiye umugambi wazo. U Rwanda ruri mu bihugu byahisemo kwifata kuri uyu mwanzuro.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rukundo - 3/02/2018 saa 11:34

Urabeshya Yesu ,Yezu ntiyishwe n'abayahudi yishwe n'abaromani mujye musoma neza bibiliya n'amateka
Kanda hano umusubize

KAGARE - 4/02/2018 saa 09:39

Wowe witwa RUKUNDO,ntabwo ari Abaroma bishe YESU.Niba uri umukristu,soma neza urasanga YESU yaricishijwe n'Abayahudi.Uribuka Roman Governor witwaga PILATO yanga kwicisha YESU,hanyuma Abayahudi bakamushinja ibinyoma,bakavuga bati "Mubambe mubambe" ?? Yagambaniwe n'Abayahudi,ashinjwa n'Abayahudi.Icyo abasirikare b'abaroma bakoze,ni ukumushinyagurira abambwe ku giti.Ariko se nibuze uremera ko kugeza n'ubu Abayahudi batemera YESU??Niyo mpamvu batakiri ubwoko bw'imana nkuko benshi mwibeshya kubera amaranga-mutima gusa.Umukristu agendera kuli Bible.Ntabwo agendera kuli sentiments nk'abandi bantu b'isi.
Kanda hano umusubize

karara - 2/02/2018 saa 09:03

Abantu benshi bibeshya ko ISRAEL ikiri ubwoko bw'imana.Kera koko,ISRAEL yumviraga imana yabo yitwa Yehova.Byatumye imana nayo ibakunda,ndetse ibaha umwami witwaga SOLOMON wubatse Urusengero rwa Yerusalemu.Ariko nyuma yaho,Abayahudi banze kumvira imana,ndetse bica n'umwana wayo YESU KRISTO mu mwaka wa 33.Guhera ubwo,imana yarabanze,ndetse yohereza Abaroma basenya YERUSALEMU n'Urusengero rwayo mu mwaka wa 70.YERUSALEMU yaje gufatwa n'Abarabu/Abaslamu. Ubu YERUSALEMU igabanyijemo kabiri:Igice cy'Abarabu n'igice cy'Abayahudi.Bible isobanura neza ko abantu bose batemera YESU nk'umwana w'imana itazabaha ubuzima bw'iteka (Yohana 3:16).Abayahudi kugeza n'ubu ntibemera YESU.Niyo mpamvu batakiri ubwoko bw'imana.Tujye twemera ibyo Bible ivuga,aho kugendera ku maranga-mutima.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X