Monaco cosmetics

Tunda Sebastian Wavuzweho Kugirana Ibihe Byiza Na Diamond birangiye bamumutwaye-Amafoto

Tunda Sebastian umwe mu bakobwa b’Abatanzaniyakazi ukiri muto ariko wavuzweho gukundana n’abagabo n’abasore batari bake barimo na Diamond Platnumz ibintu byakuruye n’umwuka mubi mu mubano wa Zari na Diamond, by’umwihariko, Tunda na Diamond bakaba baragarutsweho cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Diamond yazaga mu Rwanda bikavugwa ko uyu mukobwa yaba yaramuherekeje rwihishwa dore ko Zari nk’umugore we batari bazanye

Tunda Sebastian umwe mu bakobwa b’Abatanzaniyakazi ukiri muto ariko wavuzweho gukundana n’abagabo n’abasore batari bake barimo na Diamond Platnumz ibintu byakuruye n’umwuka mubi mu mubano wa Zari na Diamond, by’umwihariko, Tunda na Diamond bakaba baragarutsweho cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Diamond yazaga mu Rwanda bikavugwa ko uyu mukobwa yaba yaramuherekeje rwihishwa dore ko Zari nk’umugore we batari bazanye.

JPEG - 244.7 kb
Tunda Sebastian kuri ubu uri mu rukundo n’umunyamakuru wo kuri Clouds Tv,

Nyuma rero ya byinshi byavuzwe yewe uyu mukobwa agatangaza ubwe ko akundana na Diamond yewe amushakaho umwana, ariko agakomeza gukomwa mu nkokora n’igitsure cya Zari. Nyuma y’itandukana rya Zari na Diamond uyu mukobwa yatangaje ku mugaragaro umukunzi mushya avuga ko ananyuzwe na we kandi amurutira ababanye na we bose. None bidaciye kabiri hatangajwe umunsi w’ubukwe mu gihe cya vuba.

JPEG - 71.3 kb
Tunda Sebastian

Tunda Sebastian kuri ubu uri mu rukundo n’umunyamakuru wo kuri Clouds Tv, Televiziyo yo muri Tanzaniya witwa Casto Dickson, nyuma yo gushimangira ko ntawamurutira Tunda mu bo bamenyanye bose agendeye no ku bihe byiza bari kugirana, yaboneye atangaza ko agiye ku mushyira mu rugo bagasezerana kandi bakabana nk’umugore n’umugabo mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Tunda na Casto bitegura kubana mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Casto yagize ati:“Murabizi nabanye n’abakobwa benshi batandukanye ariko kwa Tunda nahabonye itandukaniro kuko arihariye cyane, mbona rwose ntawutakwifuza ko yamubera umugore, na mwe abantu bo hanze muramwibonera rwose, bityo ngomba kumurongora tukabana mbere y’uko uyu mwaka urangira”.

Ku bijyanye n’uko uyu mukobwa na we yaba yarakundanye n’abahungu/abagabo batabarika, Casto yavuze ko kugeza ubu kuri we byose yabyibagiwe, amateka ye agomba guhera aho yatangiraniye n’uyu mukobwa Tunda kuko adateze kureba inyuma ku byahise cyane ko na we atakundanye n’abakobwa bake.

JPEG - 146.8 kb
Tunda na Casto bitegura kubana mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Casto yabisonuye muri aya magambo:“Burya uko wakundana n’umukobwa ugashaka kumenya abahungu yakundanye nabo aho uba utangiye kwishyira mu bibazo no gutandukira. Icyo usabwa ni ukureba aho mwatangiriye wowe na we gusa, kubera ko na njye nabanye na benshi mbere y’uko mpura na Tunda”.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X