Monaco cosmetics

Ubukwe bw’umukobwa wa Dangote bwatashywe na Bill Gates bwavugishije benshi (Amafoto)

Impera z’icyumweru gishize zasize hacicikana amafoto y’ubukwe budasanzwe bwa Fatima Dangote, umukobwa uvuka ku muherwe wa mbere muri Afurika, bitewe n’abanyamafaranga barimo Bill Gates n’ibyamamare babutashye.

Fatima, umukobwa muto mu ba Aliko Dangote yarushingane n’umusore witwa Jamilu Abubakar uvuka ku wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi yo muri Nigeria, Mohammed Dikko Abubakar. Ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byabereye mu Mujyi wa Lagos.

Uyu mukobwa wa Dangote yaherukaga gukorerwa ibindi birori bikomeye bya Bridal Shower byabaye ku wa 14 Werurwe. Byakurikiwe n’umuhango wa Fatiha ukorwa n’abo mu idini ya Islam igihe umugeni agiye kurongorwa.

Amafoto y’ibirori byo kwiyakira n’ubukwe bw’umukobwa wa Dangote yagaragayemo ibikomerezwa mu butunzi ku Isi n’abayobozi bakomeye. Muri bo harimo umuherwe Bill Gates, Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’umugore wa Perezida wa Nigeria, Madamu Aisha Buhari, umukobwa we Zahra Buhari n’abandi batandukanye.

Amafoto y’ibirori by’ubukwe bwa Fatima na Jamilu yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter aho abenshi muri Nigeria bagiye bavuga ko ameza yahuriweho na Bill Gates, Aliko Dangote n’abandi babwitabiriye adatigiswa nk’andi.

Usibye abaherwe n’abayobozi bakomeye batashye ubukwe bw’umukobwa uvuka ku muherwe Aliko Dangote, ibi birori byanagaragayemo Wizkid na Davido bamaze kuba ibyamamare mu bakorera umuziki muri Nigeria ndetse n’abakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika barimo Genevieve Nnaji na Omotola Jalade-Ekeinde.

Imihango yose y’ubukwe yabaye mu byiciro bitandatu mu birori byabereye i Abuja, Kano na Lagos.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kamegeri - 27/03/2018 saa 12:59

Ni ibikomerezwa gusa byabutashye.Gusa mujye mwibuka ko abantu twese turi kimwe.Tuvuka kimwe,twese tugakora ubukwe tukabyara,hanyuma tugasaza,tugapfa.Ikibabaje nuko abantu tudakundana kandi tugacurana ibyiza imana yaduhaye.Ikindi kandi,abantu bakora ibyo imana idusaba ni bake cyane.Urugero,millions and millions barasambana,bakabyita gukundana.Nubwo abantu batabyitayeho,imana yashyizeho umunsi w'imperuka nkuko ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi uri hafi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Soma imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Abazarokoka bazaba mu isi nshya izaba paradizo nkuko 2 petero 3:13 havuga.Imperuka ntabwo iri kure.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X