Monaco cosmetics

Ubukwe Oprah Uwoya yakoze rwihishwa bwateje impagarara mu muryango we

Irene Uwoya[Oprah] yateje umwiryane n’ibibazo mu miryango kubera ubukwe yakoze rwihishwa, nyina ntashaka kumva umukwe we Dogo Janja ndetse nta n’umwe umwemera.

Ibibazo bijya gutangira, mu Ukwakira 2017 Irene Uwoya yasohoye amafoto yambaye agatimba bigaragara ko yakoze ubukwe. Ibi bigisakara mu binyamakuru yabanje kuvuga ko yarimo akina filime; iki ni nacyo gisubizo yahaye umuryango kuva ku munsi wa mbere ibye na Dogo Janja byavugwa.

Igihe cyarageze Irene Uwoya atangira kwemerera itangazamakuru ko yarushinganye na Dogo Janja ariko ababyeyi bamubaza agatsemba ahubwo akemeza ko ibyo yarimo “ari ugukina filime”.

Ubukwe bwa Irene Uwoya na Janja bwatashywe n’inshuti zabo na bake bo ku ruhande rw’umuryango w’uyu muraperi gusa nta n’umwe wahakandagiye wo mu muryango w’uyu mugore.

Neema Mrisho Uwoya, nyina wa Oprah Uwoya yari aherutse kuvuga byeruye ko umukwe azi kandi yemera ari Ndikumana Katauti witabye Imana tariki ya 14 Ugushyingo 2017. Ibi Irene Uwoya yahise abinyomoza mu kiganiro aherutse gukorera kuri Clouds FM avuga ko umuryango wishimiye umugabo we kandi ko ibivugwa byose ari impuha.

Neema Mrisho akibona ko Irene Uwoya yamunyomoje, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Mwananchi yongera gushimangira ko umuryango we wose utazi Dogo Janja ndetse ko bafata Oprah Uwoya nk’umugore w’umupfakazi.

Yagize ati “Muvandimwe munyamakuru uragira ngo nkubwire iki mu itangazamakuru, sinkunda kuvuga ibintu nk’ibi mu binyamakuru kuko ntibishimishije guterana amagambo mu binyamakuru n’umwana wabyaye.”

Yongeyeho ati “Kuko birangira n’ubundi ni umwana wanjye nubwo yakora ibitanejeje. Icyo nshaka ko musobanukirwa ni uko ubwo bukwe twebwe ntabwo tuzi nk’ababyeyi, nta n’ubwo tuzigera tubwemera.”

Uyu mubyeyi yavuze ko abafata Dogo Janja nk’umukwe wabo ari abasinyiye Irene Uwoya arushinga ndetse ngo umuryango watunguwe no kubona amafoto y’abantu bari bagaragiye umwana wabo bavuga ko ari abavandimwe be. Ubwo Uwoya yasezeranaga na Janja, umuryango we wose wari i Dar es Salaam hariko nta n’umwe wahakandagiye.

Yagize ati “Umunsi akora ubwo bukwe, ababyeyi be n’abavandimwe be bose twari duhari ariko byaradutunguye cyane kubona ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo yakoze ubukwe. Ibyo twarabimubajije atubwira ko ari filime yakinaga…”

Amezi atanu arashize Irene Uwoya na Dogo Janja bakoranye ubukwe mu ibanga, kugeza ubu uyu muhanzi ntarakandagira kwa nyirabukwe. Ababyeyi ba Irene Uwoya bombi bavuga ko badashaka kubona Dogo Janja; abavukana n’uyu mugore wahoze ari uwa Katauti na bo batewe uburakari no kumva ko yarushinganganye n’umusore batemera na gato.

Irene Uwoya na we ntarakandagira iwabo kuva yakora ubukwe, ubu hagati ye n’abo bavukana bararebana ay’ingwe. Ntibasurana ndetse nta byerekeye urugo rushya yashinze bashaka kumva.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X