Monaco cosmetics

Ubusambanyi butumye R.Kelly afatirwa ingamba zikakaye

Ibihangano bya R. Kelly byakuwe ku ntonde z’indirimbo zicurangwa ku rubuga rwa Spotify ruri mu ziyoboye zisakaza umuziki, biturutse ku birego bimushinja kurema udutsiko dukoresha abangavu ubusambanyi mu nzu ze.

Robert Sylvester "R" Kelly, umuririmbyi w’ikirangirire ku Isi mu njyana ya RnB, amaze igihe akurikiranywe mu nkiko mu birego bitangwa n’imiryango y’abana b’abakobwa ivuga ko yifashisha izina rye n’uburyo azwi akayobya abangavu abashora mu ngeso mbi zirimo no gukoreshwa ubusambanyi abashukisha kuzabagira abantu bazwi.

Ibi byashingiweho n’urubuga rwa Spotify rwashyizeho amategeko mashya ashobora gutuma ruhagarika ibihangano, avuga ko “Iyo umuhanzi akoze ibikorwa bibi cyangwa by’urwango (urugero: guhohotera umwana cyangwa ihohotera rishingiye ku gitsina).

Uru rubuga rwatangaje ko nubwo hariho ayo mategeko imyanzuro ifatwa hagendewe ku buryo ibyo bikorwa bibonwa n’itsinda ryayo rishinzwe kwemeza ibitambuka n’ibihagarikwa ntibyerekwe abarukoresha.

Indirimbo za R. Kelly zisibwe nyuma y’iminsi asukwaho umunabi n’abo mu matsinda yiswe ‘Time’s Up’ agamije kwamagana abakora ibikorwa bitesha agaciro umugore. Nubwo ibihangano by’uyu muhanzi byakuwe ku ntonde zose za Spotify abishyura n’abatishyura ifatabuguzi kuri urwo rubuga baracyemerewe gushakisha konti ye akaba ari ho bazumvira gusa.

R. Kelly w’imyaka 51 yagiye ashinjwa inshuro nyinshi gukora ibikorwa birimo guhohotera abagore by’umwihariko abangavu nubwo atarahamya icyaha na rimwe. Mu 2002 yahamijwe icyo gukorana amashusho y’urukozasoni n’abana batarageza imyaka y’ubukure ariko agikurwaho mu 2008.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Buzzfeed mu 2017 bwashyize ku mugaragaro ubuhamya bw’abakobwa benshi bavuga ko bari baragizwe abacakara b’igitsina mu ngo ze ziri i Chicago na Atlanta nubwo abanyamategeko be babyamaganiye kure bikarangira adahanwe.

R.Kelly yaherukaga kuregwa ku ishami rya polisi yo mu Mujyi wa Dallas n’umugore wavuze ko yamwanduje indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Iki kirego cyafunguwe muri Mata uyu mwaka.

JPEG - 45.1 kb
Mu bihe bitandukanye R. Kelly yagiye ashinjwa ibikorwa nk’ibi yagiye abihakana

Amatsinda ya ‘Time’s Up’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga gukora imyigaragambyo ikomeye asaba ko hakorwa “iperereza ryimbitse” mu birego R. Kelly ashinjwa ndetse hasabwa ko abakomeye mu ruganda rw’umuziki bamukuraho amaboko ari nabyo bikekwa nk’intandaro y’ibyakozwe na Spotify.

R.Kelly wakunzwe na benshi mu ndirimbo za RnB , yakanyujijeho mu myaka yatambutse muri "I Believe", "Happy People”, "Africa", "All I Really Want", "All The Way" (feat. Kelly Rowland), "Anything Goes" (feat. Ty Dolla $ign) n’izindi nyinshi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NZIZA EDDY-THIERRY - 13/05/2018 saa 04:19

ARABONA KWARI UMUHANZI NAHANGE GUSA
Kanda hano umusubize

Karasira Etienne - 12/05/2018 saa 05:07

Birakwiye kurwanya ubusambanyi kuko haribenshi biteza ibibazo.
Kanda hano umusubize

Manirakiza claudine - 11/05/2018 saa 13:35

sibyiza kumuntu wumustar bihesha îsura mbi murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X