Monaco cosmetics

ubwigunge ni bwose kuri Radio ukomeje kurembera mu bitaro

Umuhanzi Radio wo mu itsinda rya Good Life, urebye cyane kubera gukubitwa n’umusore w’ibigango acunga umutekano w’akabari, agiye gukorerwa amasengesho yo kumusabira Imana ngo imworohereze ndetse inarokore ubugingo bwe kuri ubu buri mu marembera.


Aya masengeso azakorerwa ku rusengero ruherereye mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala rwitwa Light The World ruyoborwa n’umupasiteri akaba n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Wilson Bugembe.

Itariki ya nyayo aya masengesho azaberaho ntiratangazwa.

Radio akimara gukubitwa yahise ajyanywa mu bitaro yagiye muri koma gusa nyuma y’igihe gito ubujyanama bw’itsinda uyu muhanzi aririmbamo butangaza ko yamaze kuyivamo akaba ameze neza ugereranyije n’uko abantu babivuga batandukanye barimo n’abafana bagendaga babitangaza.

JPEG - 243.3 kb
Ibitaro radio arwariyemo

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa Radio&Weasel buherutse gushyira hanze itangazo bwageneye abanyamakuru n’abafana bwatangaje ko Radio atameze nabi cyane nkuko bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye ko ahubwo ameze neza ndetse ari no gukurikiranwa n’abaganga aho arwariye mu bitaro bya Case Clinic.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/02/2018 saa 06:15

Banange Twebwe Nkabanya Rwand Turimuri Diaspro Agahinda Nikose Abantu Barikurira Ubudahozwa Nukuri Turababaye Bikomeye .Gusa Imana Imwakire Mubayo Agiye Nkintwari Ntakundi
Kanda hano umusubize

Niyonsenga david - 1/02/2018 saa 04:18

Rest in peace ma guyz !
Kanda hano umusubize

murwanashyaka aphrodis - 1/02/2018 saa 03:25

numvise ngo yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri iyi 01/02/2018 roho ye imana iyakirire mu mahoro
Kanda hano umusubize

- 31/01/2018 saa 15:08

Ahubwo imana imutegirire iruhukiro rid ashiramo, ,!.
Kanda hano umusubize

- 31/01/2018 saa 15:08

Ahubwo imana imutegirire iruhukiro rid ashiramo, ,!.
Kanda hano umusubize

- 31/01/2018 saa 15:08

Ahubwo imana imutegirire iruhukiro rid ashiramo, ,!.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X