Monaco cosmetics

Ukuri kubyabaye k’umugore wambuwe ikariso na Pastori amusengera

Umugore witwa Piesie Asamoah Giffy wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yamburwa ikariso na Pasiteri bivugwa ko yitwa Pastor Obbo, yasobanuye byinshi ku mafoto yakwirakwijwe bivugwa ko uyu mupasiteri yarimo asengera uyu mugore ngo akire amadayimoni ari mu myanya ye y’ibanga.

Umugore witwa Piesie Asamoah Giffy wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yamburwa ikariso na Pasiteri bivugwa ko yitwa Pastor Obbo, yasobanuye byinshi ku mafoto yakwirakwijwe bivugwa ko uyu mupasiteri yarimo asengera uyu mugore ngo akire amadayimoni ari mu myanya ye y’ibanga.

Ni amafoto yatangiye gukwirakwizwa mu mpera z’icyumweru gishize aho bamwe mu bayakwirakwije bavugaga ko uyu mupasiteri yarimo akuramo ikariso y’uyu mugore kugira ngo amusengere amukize amadayimoni ndetse n’imitwaro yagendanaga hagati y’amaguru inamubuza kubyara.

Uyu mugore wo muri Ghana unasanzwe ari umukinnyi w’amafilimi yavuze ko aya mafoto yakwirakwija atari amafoto yo mu rusengero by’ukuri ahubwo ari filimi barimo gukina aho izaba igaragaza bimwe mu bikorwa n’abapasiteri. Nguwo Piesie Asamoah Giffy wari wavugishije benshi asanzwe ari umukinnyi wa filimi muri Ghana

Uyu mugore kandi yavuze ko igitekerezo cyo gukina iyi filimi imeze gukiriya yagihawe n’umuvugabutumwa , Maane Fante nawe wo muri Ghana mu rwego rwo kumenyekanisha ijambo ry’Imana abinyujije muri filimi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Faceboo, Piesie Asamoah Giffy yagaragaje ko amafoto yakwirakwije ari ayafashwe barimo gukina iyi filimi izasohoka uyu mugore akinamo ari umunyamabanga w’urusengero ikaba ‘Pastor Blinks’ ikaba iri gukorwa n’inzu itunganya amafilimi yitwa ‘Phens Multimedia’.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Munyarigoga Michel - 8/05/2018 saa 19:08

Birababaje cyane.
Kanda hano umusubize

Munyarigoga Michel - 8/05/2018 saa 19:06

Birababaje cyane.
Kanda hano umusubize

Maniraho Olivier - 7/05/2018 saa 05:12

Birababa Kwiyambika Ubusa Uri Umubyeyi Sibyo
Kanda hano umusubize

- 5/05/2018 saa 04:43

cg yashakagakumushyuhya?
Kanda hano umusubize

MUTABAZI - 8/05/2018 saa 16:33

MANZA YARASHAKAGA KUMURYA AGAPANDO
Kanda hano umusubize

Mazina - 4/05/2018 saa 14:41

Biterwa nuko Abagore n'Abakobwa bashukika cyane.Pastors benshi cyane,harimo n'abo mu Rwanda,barabasambanya,bababwira ko babakorera "Deliverance".Ngo baba barimo kwirukana Abadayimoni bababuza gukira,gusama inda,kubona abagabo cyangwa abafiyanse,etc...Muli South Afrika hali Pastor witwa Timothy Dintwe wateye inda abagore 20 bo mu rusengero rwe.Police imubajije impamvu,asubiza ko ari imana yabimutegetse!!Niba ushaka,jya muli Google urabona abo bagore bose batwite.Abantu ntabwo bazi ko ICYACUMI burya cyagenewe gusa abayahudi bitwaga Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21-24.Abakristu nyakuri,Yesu yabasabye gukora umurimo w'imana ku buntu.Byisomere muli Matayo 10:8. Satani niyo ituma Pastors basambanya abagore n'abakobwa,cyangwa barya amafaranga y'abantu.Nyamara bakiyita abakozi b'imana.
Kanda hano umusubize

- 4/05/2018 saa 13:57

Aha ntibyoroshye turimumisi yanyuma
Kanda hano umusubize

pst Munyampirwa Donat - 4/05/2018 saa 12:25

umuvugabutumwa ashakira impande Zose.
Kanda hano umusubize

ishimwe - 3/05/2018 saa 16:58

uwo mu paster ni danger kbx ewan zamadayimoni ahubwo namazimu kbx
Kanda hano umusubize

MWUBAHA - 4/05/2018 saa 13:22

WOWE,NTABWO,UZIUKOBAKINA,FILIME
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X