Monaco cosmetics

Umuhango wo guherekeza umuhanzi Radio irarimbanyije

Abantu urujya n’uruza bateranye mu rwego rwo guherekeza bwa nyuma umuhanzi Radio witabye Imana


Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu masaha ya saa mbiri nibwo umurambo w’umuhanzi Mowzey Radio wagejejwe mu rugo rwe aho yari atuye i Makindye, Neverland.

Abakunzi, abavandimwe n’incuti n’imiryango y’uyu muhanzi bateraniye muri uru rugo baje gusezera bwa nyuma umuhanzi Mowzey Radio watabarutse kuri uyu wa kane.

Itangazamakuru riri aharimo kubera imihango yo ku musezera,ritangaza ko abaturage bakubise buzuye urugo, ndetse no ku mihanda yose ya Kampala hari kumvikana indirimbo z’itsinda Goodlife, Radio yabarizwagamo.

Amarira ni menshi ku bantu bari gusezera uyu muhanzi. Umwe mu bamaze kubona umubiri we yavuze ko yafashwe n’agahinda n’ikiniga akimara kubona umurambo wa Radio.

Ati: “Ni agahinda gakomeye, namubonye ku maso nsanga umubiri we ni wawundi uretse ku mutwe. Umuntu wamukubise nawe azabibazwe”.

Nyuma y’iyi mihango yo kumusezera, biteganijwe ko mu masaha y’igicamunsi baza kujya ku kiliziya cya Rubaga Cathedral aho bamusezera mu masengesho.

Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/02/2018 saa 07:41

Radio namukundaga pe imana imwakire
Kanda hano umusubize

Baby lo - 3/02/2018 saa 15:47

Radio imana iguhe iruhukoridashirã
Kanda hano umusubize

Umutoni - 3/02/2018 saa 09:59

Imana ikwakire mubayo radio tuzahora tukwibuka .
Kanda hano umusubize

ISHIMWE - 3/02/2018 saa 04:58

NI YIHANGANE
Kanda hano umusubize

- 5/02/2018 saa 01:13

uzangire iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

ISHIMWE - 3/02/2018 saa 04:56

NIYIHANGANE IMYANA IMWAKIRE MUBAYO
Kanda hano umusubize

- 4/02/2018 saa 14:46

IMANA.IMWAKIREMUBAYO
Kanda hano umusubize

Dushimirimana Elia - 2/02/2018 saa 15:44

Imana Imuhe Ibiruhuko Bidashira Agahinda Nikose Arikontakundi Gusa Abamuhemukiye Bazabibazwe Nihanganishije Umurwangowe Natwe Abakunzibe Imana Ibanenawe Mumahoro
Kanda hano umusubize

- 2/02/2018 saa 12:22

niyihangane nakundi bigenda kandi natwe twababaye nkabakunzibe
Kanda hano umusubize

dushimiyimana - 2/02/2018 saa 11:40

SHA NYAGASANI UBWICANYI KWISI BWARANZE BURIYONGERA PE.. Gusa Radio Imana Imuhe Iruhuko Ridashira.
Kanda hano umusubize

annet - 2/02/2018 saa 09:46

Imana nyirijuru yirengagize gukiranirwa kwe imwakire mu bayo.
Kanda hano umusubize

Mbanjingabo Felix - 2/02/2018 saa 09:44

Nukur Umuryangowe Wihangane Nkanjye Ubu Ndikampala Agahinda Nikose?
Kanda hano umusubize

r i p radio aheza mwijuru
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X