Monaco cosmetics

Umuhanzi Darasa yongeye kumvikana yihimura ku bavugaga ko yaciye ukubiri n’umuziki

Umuhanzi Darasa ni umwe mu bakoze amateka mu mwaka wa 2017 gusa nyuma yo gusohora indirimbo yise Hasara Roho yahise aburirwa irengero ndetse areka no gukoresha imbuga nkoranyambaga ari nazo yahuriragaho n’abafana be nkuko bigenda ku bahanzi batandukanye bo muri iki gihe.


Umuhanzi Darasa waherukaga kugira icyo yandika ku rubuga rwa Instagram ku wa 12 Kanama 2017 ibintu byatumye abafana batekereza ko yaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge yabwiye Clouds FM ko atari ko bimeze kuko we abaho ubuzima bwe bwihariye butandukanye n’ubw’abandi bahanzi ndetse anavuga ko abafana bavuga ibyo bamenyereye ko niba umuntu akoze akazi gakomeye nkako yakoze mu muziki babyuririraho bagatangira kujya bahinduranya abagore ndetse no guhora mu matiku adashira ngo bakunde bavugwe.

Yagize ati “Nakoze ibintu bikomeye cyane mu muziki, abantu baba bashaka ngo uhore uteza imvururu ku mbuga nkoranyambaga, uhinduranya abagore, uteza kutumvikana mu tubari n’utubyiniro gusa njye siko meze, ubwo abafana bavuga ibyo niko baba bashaka ko n’itwara nkuko abandi bitwara ariko siko nitwara nkora ibintu byose ukwanjye”

Umuhanzi Darasa yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Kama Utanipenda, Muziki, Utanitoa Roho n’izindi.

Reba Mziki, imwe mu ndirimbo za Darasa zamamaye cyane hano mu Rwanda

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X