Monaco cosmetics

Umuhanzi Davido agiye kugaruka i Kigali

Mu rwanda hamaze kumenyerwa ibitaramo by’abahanzi batandukanye kandi bakomeye.Kuri iyi nshuro bikomeje kuvugwa ko Davido agiye kongera gutaramira abanyarwanda nyuma y’uko hashize igihe ahavuye.

David Adedeji Adeleke uzwi nka arateganya gukorera igitaramo yise ‘Miliyari 30”, i Kigali muri Werurwe 2018.

Iki gitaramo kizaba ari kimwe muri byinshi yakoreye muri Nigeria umwaka ushize akazabikomereza mu Rwanda.

Yiiise iki gitaramo “Miliyari 30” agendeye ku ndirimbo aba aririmbiramo umukobwa ko naramuka amubwiye ko amukunda Davido azashira miliyari 30 z’amafaranga kuri konti ye.

Mu mpera z’Ukuboza 2017 nibwo yasoje ibi bitaramo byanitabiriwe cyane muri Nigeriya, ikipe ishinzwe gutegura ibyo bitaramo yifuje ko yakomereza i Kigali bitewe n’uburyo indirimbo ze zihakunzwe. Zimwe mu ziri gucurangwa cyane harimo “If, FIA, na Fall”.

Amakuru agera mu bitangazamakuru,avuga ko abategura ibi bitaramo batangiye gushaka aho kizabera, gukodesha ibijyanye no kuyungurura amajwi (Sound) ndetse bakaba bari gutekereza n’amafaranga bazaca kugira ngo umuntu yinjiremo.

Bruce Intore, umwe mu bari gufasha Davido mu gutegura iki gitaramo avuga ko Davido nawe yiteguye iki gitaramo azakorera muri Kigali.

Bruce Intore nawe amaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera kugira uruhare mu kuzana abahanzi batandukanye nka Mr Eazi wo muri Ghana, Navio wo muri Uganda, Tekno Miles wo muri Nigeria na Sauti Sol to muri Kenya.

Davido ni umwe mu bahanzi bakorera ku migabane itandukanye ariko yahisemo gukomeza gucuranga injyana Nyafurika, bituma abantu basobanukiwe iby’umuziki bamufata nk’umwe mu Banyafurika bafite inkingi muzika Nyafurika.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Pierre - 21/01/2018 saa 15:25

Ubwo aheruka mu Rwanda yagaragaje ikinyabupfura kitari kinshi!Asuhuza President (..)Yambaye ingofero.Bamwubahe bajye kumusanganira ku kibuga cy'indege yitware kuriya:Apuu nta muco agira azagume iwabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X