Monaco cosmetics

Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe ambasaderi w’ubukerarugendo

Eddy Kenzo yamaze gutorerwa kuzajya yamamaza ubukerarugendo muri Uganda (Tourism Ambassador for Uganda) akaba yatangaje ko azakora uko ashoboye kose ubukerarugendo muri iki gihugu bugatera imbere.

Uyu muhanzi avuga ko agerageza gukora ku buryo bushoboka agakangurira abanyamahanga ibyiza nyaburanga bigaragara mu gihugu cye cya Uganda.

JPEG - 73.2 kb
Eddy Kenzo yishimiye akazi yahawe abinyujije kuri instagram

Ibi bikaba byatewe n’uko ariwe muhanzi wo muri Uganda uri kugenda azamura idarapo ryabo mu ruhando rw’amahanga cyane ko yatwaye igihembo kitwa BET Award ku nshuro ya mbere muri Uganda mu bahanzi bose babarizwa muri iki gihugu.

Uyu mugabo n’igihugu cya Kenya kikaba cyari giherutse nacyo kumuha akazi ko kuzajya yamamaza ubukerarugendo bwaho.

Eddy Kenzo kandi ari kwitegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Harmonize wo muri Tanzania ubarizwa muri WCB ya Diamond Platnmuz.

Edrisa Musuuza alias Eddy Kenzo aherutse kandi gushyira hanze indirimbo nshya yise Yasolo yakoranye n’umugabo ukomoka muri Afurika Yepfo witwa Heavy.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X