Monaco cosmetics

Umuhanzi nyarwanda Marechal Degaulle yifatiye ku gahanga indirimbo , “Banza uhehe ayo waneye” ya Korali Integuza

Akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa facebook, Marechal Degaulle asanga amagambo yakoreshejwe muri iyi ndirimbo ari agahomamunwa ndetse atubahirije indangagaciro z’ umuco nyarwanda.


Mu magambo ye bwite, Degaulle yagize ati” Mwaramutse, mwaraye ndetse mwiriweho? Benshi turabyumva mbaramukije nkurikije buri wese aho aherereye. Niko ye! Ibi byo nagahomamunwa mba ndoga Mazimpaka!!!Yemwe abakuru mutubyaye mudukuriye migongo migari yaduhetse, bibero byadukikiye, mwatwonkeje, babyeyi, bakuru bacu namwe bashiki bacu, barumuna bacu nshuti n’ abavandimwe, ntabagoye ngo twinjire byimbitse mugusobanura ubutumwa bugize iyi ndirimbo, aya magambo yarakwiye yaba muguhimbaza Imana cyangwa no muguhanga ukaririmba muburyo busanzwe??!!Oya ni ukuri sinigiza nkana mumbwire uko mu byumva, ariko njye ku giti cyanjye ndumiwe peee....Mana tabara”.

Ntabwo ari Degaulle we nyine wagize icyo avuga kuri iyi ndirimbo kuko , ku ruhande rumwe hari abantu bavuze ko mu buryo b’ umwuka iyi ndirimbo ifite ubusobanuro buzimije.

Bati” Uri umunyamubiri ntacyo wakumva bisaba ko uba umuntu ukorera mu mwuka kugirango wumve neza ubutumwa bukubiye muri iki gihangano”.

Ku rundi ruhande , abantu benshi banenze umwanditsi ndetse n’ abaririmbye iyi ndirimbo bavuga ko batubahirije amahame y’ imikoreshereze y’ uririmi rw’ ikinyarwanda.

Ucyumva inyito y’indirimbo ‘Banza uhehe ayo waneye’ yaririmbwe na Korali integuza ubanza gukangarana ndetse biragoye ko wakwiyumvisha byoroshye ko nayo yashyirwa mu cyiciro cy’izihimbaza Imana.

Korali Integuza yaririmbye ‘Banza uhehe ayo waneye’ ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ikorera umurimo w’Imana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Masisi ari naho yashingiwe.

Iyi ni indirimbo banza uhehe ayo waneye ya Chorale Integuza

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/12/2017 saa 07:14

Iyi ndirimboirumvikana AbanyamubirintibayisobanukirwA Irerekananeza. Ibyabantubigirabakirisito Batarabanjegukosora, ibyobangijembere Nidevid.
Kanda hano umusubize

Eric Munyangeri - 16/12/2017 saa 04:48

Kubayobowe numwuka w'Imana indirimbo irasobanutse kandi neza cyane rero utayobowe nuwo mukazi ntiwasobanukirwa nubutumwa buyirimo
Kanda hano umusubize

Eric Munyangeri - 16/12/2017 saa 04:47

Kubayobowe numwuka w'Imana indirimbo irasobanutse kandi neza cyane rero utayobowe nuwo mukazi ntiwasobanukirwa nubutumwa buyirimo
Kanda hano umusubize

Gakuba Yves - 15/12/2017 saa 19:07

Buriya butumwa burasobanutse. Degaulle ahimbe akore mu nganzo nawe tumwumve...
Kanda hano umusubize

Gakuba Yves - 15/12/2017 saa 19:06

Iriya ndirimbo ifite ubutumwa. Degaulle ahimbe indirimbo ifite ubutumwa buruta buriya.
Kanda hano umusubize

Lukaku - 14/12/2017 saa 17:29

Iyi ndirimbo ntacyo itwaye rwose. Ubutumwa bukubiyemo burumvikana cyane. None se i Kigali aho nta Quartier yitwa BANNYAHE? Ibi ni abashaka kuvuga cg kuvugwa gusa baba bakora critiques zidafite ishingiro. Il faut appeler le chien par son nom.
Kanda hano umusubize

king - 14/12/2017 saa 13:52

abanyamakuru murasetsa koko! ikitumvikana se ni iki? kuba waranduje aho unyura bivuze kunnya mu nzira. naho uyu degaulle we ashaka kwigaragaza ngo mumukorere publicite.niba ari umunyarwanda se iyo ndirimbo arayisebya iki?nutari mumwuka iyi ndirimbo arayisobanukiwe
Kanda hano umusubize

- 15/12/2017 saa 10:47

arko se tuvugishije ukuri ibyimana bizamo amaziranoki nonese bavuze kwihana ibyo wakoze ntibyakumvikana abishyira mumwuka se twese tujya mumwuka bajye bakoresha imvugo iboneye rwose ni CLEMENT I burasirazuba
Kanda hano umusubize

EMMANUEL-NZITOND - 23/12/2017 saa 20:56

iyondirimbo ntacyowayinengaho,ubuzeicyatukinkaaravuga atidoreicyogicebecyayo uwomuhanzi utaziamarenga ntanubwoazibibiriya aaah nabanzeagenzureindirimboze?arekegusebya Integuza
Kanda hano umusubize

king - 14/12/2017 saa 13:52

abanyamakuru murasetsa koko! ikitumvikana se ni iki? kuba waranduje aho unyura bivuze kunnya mu nzira. naho uyu degaulle we ashaka kwigaragaza ngo mumukorere publicite.niba ari umunyarwanda se iyo ndirimbo arayisebya iki?nutari mumwuka iyi ndirimbo arayisobanukiwe
Kanda hano umusubize

jado - 13/12/2017 saa 17:12

nyamara indirimbo ntacyo itwaye muzasome bibiliya neza usanga garamagambo aremereye kuruta Oriya mvugo.nkamabyi n'izindi
Kanda hano umusubize

theophile - 14/12/2017 saa 03:14

iyi ndirimbo irasobanutse neza kubari mu Mwuka kdi burya na Bible nayo niko yanditse mu muvugo izimije buriya ni kenshi abantu twigira beza tukirwngagiza amakosa yacu ngo dukunde tugaragare neza yewe abenshi bakagomye kutubonaho imbuto nziza za Mwuka zikabura kubera kudasaba imbabazi z'ibyaha byacu twakoze kdi ntitunasabe imbabazi maze abakagombye kubona ubwiza bw'Imana usenga bakabona ubibi bwa Satani iki nicyo umuhanzi yavuzeko tugomba kubanza gukiranuka mbere yo kwishushanya maze abatubona batubonemo yesu utuyobora tuvuge ibihwanye n'ibyo ijambo ry'Imana
Kanda hano umusubize

O893596214 - 13/12/2017 saa 15:56

NANJE YARANTANGAJE PEEE
Kanda hano umusubize

bbmirasano - 14/12/2017 saa 01:28

Birashoboka ko bumvise amagambo adakunzwe kuvugwa nyamara icyo numva ashaka kuvuga ni ugukosora ibyo wishe mbere nyuma ubone ukomeze ntabigushinja.
Kanda hano umusubize

- 13/12/2017 saa 10:12

Noneho ndemeye ngo? Hhhhh!!!
Kanda hano umusubize

mpore - 13/12/2017 saa 05:15

Iyindirmbo ninziza cyane gusa titre yayo ikinyarwanda bakoresheje umwanyumwe wakumva arinkimvugo nyandagazi barikugira ubundi buryo babivugamo kandi bikumvikana gusa ntitwirengagize ko bibiliya nayo ivuga ibintu byose yeruye ntahantu igenekereza icyintu. ivuga ukuntu ikintu kiri. urugero amase ivugako aramase, amabyi yabantu ikayavuga uko biri. ntivugango umuntu yitumye ahubwo ivugako umuntu yaneye. muzasome muri ezekeli harimirongo ibivuga. murakoze
Kanda hano umusubize

JOLIE - 13/12/2017 saa 04:00

NDUMVA BARAYIRIRIMBYE ARI ABAKONGOMANI KUBIGISHIRIZA IWABO BYAGORANA, KERETSE UWABAGIRINAMA NTIBAZONGERE GUHIMBA NKIZO NDIRIMBO KUKO NATWE TURACYIGISHWA NGO : BAVUGA, NTIBAVUGA.
Kanda hano umusubize

Intsinzi - 12/12/2017 saa 13:48

Ni ikorari y'ibiterahamwe nyineee!!Urumva ikindi baririmba ariki? Ahubwo bazahimba n'iyitwa "tubatsematsembe"
Kanda hano umusubize

Hamis - 24/12/2017 saa 07:29

Imasisi se ntimuzi ko haba abanyamurenge? nabo bishoboka ko baba interahamwe ra? cyangwa interahamwe zahinduye inyito?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X