Monaco cosmetics

Umuhanzi Ykee Benda ngo ababajwe n’uko ari mu isi y’umwijima

Abahanzi benshi haba abo muri Afurika cg hakurya y’amazi magari usanga bagira ingeso nyinshi bahuriyeho.Muri izo harimo izo guheheta no gutandukana n’abakunzi babo bya hato na hato.Ibi rero ninabyo byabaye ku muhanzi Ykee Benda aho yatandukanye n’umukunzi we.


Umuhanzi Ykee Benda umwe mu bahanzi bakunzwe cyane wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugore we nubwo yirinze kuvuga icyatumye batandukana.

Wycliff Tugume wamenyekanye nka Ykee Benda akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka Farmer yakoranye na Sheebah,Munakampala,Superman ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye uyu muhanzi akaba yamaze gutandukana n’uwari umugore we.

Ykee Benda na Julie Batenga bari bamaranye imyaka 10 bakundana ndetse n’imiryango ibizi Ykee Benda akaba yari yarassabye ndetse akanakwa gusa abinyujije kuri Instagram ye akaba yatangaje ko ko ari mu minsi y’umwijima nyuma y’uko atandukanye n’uwo bateganyaga kurushinga.

Yagize ati “Bigiye kuba bibi cyane, ntabwo nzi niba ari iminsi cyangwa amezi y’umwijima. Ntabwo mbizi….Kuri twe twembi…ndatekereza ko ari byiza kandi bikenewe…”

Yakomeje agira ati: “Nzakomeza nibuka ibihe byiza twagiranye, kandi nzakomeza kukwifuriza ibyishimo gusa gusa…..Nanditse ubu butumwa mbabaye cyane…Urabeho kandi Imana iguhe umugisha wowe Julie Batenga.”

Bashwanye nyuma y’igihe gito batumiye imiryango n’inshuti n’abavandimwe berekana ko bagiye kuba umwe imbere y’Imana n’abantu bakabana akaramata nyuma y’imyaka 10 bari mu munyenga w’urukundo ndetse no mu minsi ishize aribwo Ykee Benda yari yatanze inkwano.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/01/2018 saa 02:48

Abagande Ntibashyingirwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X