Monaco cosmetics

Umunya- Ethiopia niwe wahawe ikamba mu irushanwa Muthoni Fiona yavunikiyemo

Umukobwa witwa Misker Kassahun wo muri Ethiopia yegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen ryahuje abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Misker Kassahun usanzwe wiga ibijyanye n’ubuvuzi, yambitswe ikamba ahigitse abakobwa 13 bageze ku musozo w’irushanwa. Irushanwa ryatangiye rihataniwe n’abakobwa 15 ku munsi wa nyuma Muthoni Naringwa Fiona waserukiye u Rwanda arasezera nyuma y’impanuka yakoze akavunika ukuguru.

Ibirori byo gutoranya Miss Africa Beauty Queen byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018. Misker Kassahun ni we wegukanye ikamba, yatsinze nyuma y’ikindi gihembo yahawe muri Miss Africa Beauty Queen nk’uwahize abandi mu kugira ikimero cyiza no kuberwa n’umwambaro wo kogana.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen Pageant ni abo mu bihugu bya Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Rwanda[Fiona wasezeye amaze kuvunika], Gambia ndetse na Mali.

Misker Kassahun wegukanye ikamba ni na we waserukiye Ethiopia muri Miss Supranational mu mwaka wa 2016, icyo gihe u Rwanda rwaserukiwe na Miss Akiwacu Colombe.

Irushanwa rya Miss Africa Beauty Queen ni ubwa mbere riteguwe, ryahurije hamwe abakobwa 15 bo mu bihugu bya Afurika. Umukobwa wahize abandi yahembwe imodoka nziza ya SUV, inzu nziza yo kubamo muri Nigeria kuko niho azamara umwaka akorera mu gihe azamarana ikamba hamwe n’amadolari 5,000.

Umukobwa wabaye igisonga cya Mbere we azagenerwa amadolari 2,000 n’ibindi bihembo bitandukanye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X