Monaco cosmetics

Umunyamideli Hamisa Mobetto yatangiye kwicuza icyatumye abyarana na Diamond

Muri Tanzania hari hamaze iminsi hari amakuru ashyushye kubera Diamond na Mobetto.Uyu munyamideri yaraherutse kubura dosiye aregamo uyu muhanzi kuba atamuha indezo yifuza.Iyi muzunga yose rero ngo ituma Mobetto yicuza kuba yararyamanye na Diamond kugeza ubwo babyeranye none ngo akaba amuteza ibibazo aho kuba igisubizo.

Umunyamideli Hamisa Mobetto umaze kwamamara cyane no kugwiza abafana muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba ahanini bitewe no kuba yarabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platinumz yatangaje impamvu yabyaranye n’uyu muhanzi ndetse akabyarana n’umuyobozi wa radio EFM ikorera mu gihugu cya Tanzania.

JPEG - 196.8 kb
Mobetto ngo ntazashaka umugabo vuba

Uyu munyamideli kuri ubu afite imyaka 24 y’amavuko nyamara akaba amaze kubyara abana babiri yatangaje ko impamvu imutera ibi byose ikaba ari nayo yamuteye kubyarana na Diamond ari uko nta gahunda yo gushaka umugabo mu gihe cya vuba afite, kuko ngo asanga abagabo bo muri iki gihe atari abo kwizerwa akavuga ko ari nayo mpamvu abona ahora atumvikana na Diamond nyamara yaramubyariye umwana.

Yagize ati “Mvugishije ukuri nta gahunda yo gushaka umugabo mfite vuba aha ngaha, ntayo pe, wenda bishobora kuzabaho nyuma ariko ubu ntayo ni nayo mpamvu nabyaye abana hakiri kare none se wowe ingo z’ubu, reba uko Diamond aba angira tutabana”

Mu minsi ishize urukiko rw’abana muri Tanzania rwategetse Diamond Platinumz kujya aha Hamisa Mobetto indezo y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 buri kwezi ariko Diamond avuga ko ayo mafaranga atayabona kuko ari menshi kandi ngo akaba nta kazi afite.

Uyu mwana wa Mobetto,yaje yiyongera ku bandi babiri Diamond yabyaranye na Zari.Uwambere Zari yabyaranye na Diamond yavutse ku wa 6 Kanama 2015, amwita Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote]. Bafitanye n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote. Aba bana kuri Zari biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

JPEG - 83 kb
Mobetto yagaragaye no mu mashusho y’indirimbo Salome ya Diamond

Mu minsi ishize nibwo higeze gucicikana amakuru avuga ko Diamond yatandukanye na Zari agatangira kureshya undi munyamideli witwa Tahiya J. George uri mu bakomeye muri Tanzania ndetse ngo uyu muhanzi yari amaze iminsi yandika imitoma ku rubuga uyu mukobwa akoresha kuri Instagram,ariko ibi byo ntawamenye irengero ryabyo.

JPEG - 47.6 kb
Diamond ashinjwa na Mobetto kumutesha umutwe atamuha indezo ashaka
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KIBARATA - 14/02/2018 saa 14:32

MUVANDIMWE GATARE UMUHANA AVAYO NIKO BAVUGA ,UREBYE INDWARA ZIRI HANZE AHA NTA NUWATINYUKA NO GUSOMANA ,ARIKO SINZI SATANI ITUGENDAMO ,UMUNTU AHORA YIFUZA GUSAMBANYA UWO YISHIMIYE WESE ,UKWIFATA KURI GUSHIRA MU BANTU YABA IGITSINA GORE CYANGWA GABO, MUNSABIRE NJYE 70 MAZE KUBUZUZA BABA INDAYA,ABAGORE BATWITE,BOSE NTA KUJONJORA KANDI NUBU SINDABIHAGA IRYO RARI, MUNSABIRE
Kanda hano umusubize

gikwete - 12/02/2018 saa 13:42

eeeeh! ko numva iyindaya kubyarana nabagabo yabigize Business kuko bimwnjiriza agatubutse! hahaha! bagabo mwirinde iyondaya! ejobundi hashishize ni Boss Wa RADIO, uyu munsi ni Diamond Ejo niwowe! mwitondere uwo nyiraburyohe! atazabatwara munkiko!
Kanda hano umusubize

gatare - 12/02/2018 saa 08:12

Ibi biba bikwiriye kubera isomo abakobwa bose.Ibyo bita "abakunzi babo" (boyfriends),kenshi bibatera ibibazo bicuza ubuzima bwabo bwose.Ntimukite gusambana ngo ni "ugukundana".Nubwo bishimisha millions and millions z'abantu akanya gato,bibabaza imana cyane kuko imaze kuturema,yaduhaye amategeko.Iyi si ifite ibibazo kubera ko abantu banga kumvira imana.Imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe gusa umuntu umwe.Nukuvuga uwo tuzashakana binyuze mu mategeko.Mwibuke ko ubusambanyi ari kimwe mu bintu byatumwe imana yica abantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA,hagasigara gusa abantu 8 bumviraga imana.Ni nabyo byatumye imana itwika abantu bose bali batuye imijyi ya Sodomu na Gomora.N'ubu niko bizagenda ku munsi w'imperuka uri hafi.Hazarokoka abantu bake bumvira imana.Soma Yeremiya 25:33.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli paradizo.Kubabaza imana yakuremye,ni ukutagira ubwenge.Nkuko tubisoma muli Imigani Imigani 5:15-20,imibonano mpuza-bitsina imana iyemerera gusa abantu bashakanye mu buryo bwemewe.Sibyiza gutandika sex yawe.Urinda usaza ukibyicuza.MOBETO ababere isomo.Nawe nujya gusambana,jya umenya ko imana ikureba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X