Monaco cosmetics

Umutoza wa Young Africans yagaragaje ubwoba bwinshi mbere yo gukina na Rayon Sport

Umutoza w’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzaniya yavuze ko Rayon Sports atari ikipe yo gusuzugura ngo ariko bamaze kubona imikinire yabo ngo kuribo ibyo birahagije.

Umutoza w’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzaniya yavuze ko Rayon Sports atari ikipe yo gusuzugura ngo ariko bamaze kubona imikinire yabo ngo kuribo ibyo birahagije.

Uyu mutoza Mzinyi Zahera ukomoka muri Kongo Kinshasa yagaragaje icyoba afitiye bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports mbere y’uko batana mu mitwe.

Zahera yavuze ko hari imikino imwe n’imwe ya Rayon Sports yarebye akayibonana ubusatirizi bukomeye.

Ati: “Rayon Sports ni ikipe ifite abakinnyi beza, bihuta kandi bakinana ubwenge bashobora gufata umwanzura mu kibuga, nyuma yo kureba umukino bakinnye na Gor Mahia ndetse n’indi ibiri ya Shampiyona bakinnye twasanze atari ikipe yo gusuzugura”.

Yongeyeho ati: “Rayon Sports si ikipe yo gusuzugura, twe nka Young dufite imikinire yacu ariko ubwo twamaze kumenya uko ikina birahagije”.

Young Africans yitegura gukina na Rayo Sports, ejo hashize ntabwo yakoze imyitozo kubera ikibazo cy’imvura yaguye ari nyinshi.

Rayon Sports kandi iraza guhaguruka I Kigali saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere irajyana abakinnyi 18 batarimo Usengimana Faustin wahagaritswe na CAF umukino umwe.
Umurerwa Solange

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rwahura vincent - 15/05/2018 saa 10:01

Young a tuzayitsinda Bose babireba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X