Monaco cosmetics

Umuziki wa Bebe Cool yagereranyijwe n,amazi y,ibirohwa

Muri Uganda abahanzi batandukanye bakunze kumvikana bashotorana ariko byagera kuri Eddy Kenzo bikaba ibindibindi.


Ibi nibyo byongeye kugarukwaho mu itangazamakuru rya Uganda aho uytu Kenzo yongeye kumvikana yibasira umuhanzi mugenzi we Bebe Cool ndetse anavuga ko umuziki we nta kamaro ufite anawugereranya n’amazi yakoreshejwe cyane akaba yanduye akagera aho aba ibiziba.

Ibi Eddy Kenzo yabitangarije mu kiganiro Pokopoko gica kuri Galaxy FM ikorera mu murwa mukuru wa Uganda Kampala.

Umunyamakuru w’icyo kiganiro Jonathan Nalebo amubajije kugira icyo avuga ku rutonde rw’abahanzi 10 bitwaye neza muri Uganda rwakozwe na Bebe Cool, yahise asubiza ibitandukanye avuga ko Bebe Cool adakwiye kumva ko ari umuhanzi uhambaye kuko umuziki we nta kamaro ufite umeze nk’amazi mabi y’ibiziba ndetse yanduye cyane anavuga ko naramuka aririmbye indirimbo ye Mbozi za Malwa muri Guinnea nta muntu uzigera umukurikira.

Yagize ati “Niba atekereza ko ari umuhanzi ukomeye, mureke azaririmbe Mbozi za Malwa muri Guinnea nta muntu uzamujya inyuma. Ibyo bizamwereka ko umuziki we ari nk’amazi y’ibiziba”

Eddy Kenzo yibasiye Bebe Cool nyuma y’igihe gito indirimbo ze zidakinwa ku maradiyo n’amateleviziyo menshi mu gihugu cya Uganda bitewe n’imico mibi itandukanye imuranga irimo kurwana n’abanyamakuru gutukana n’ibindi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X