Monaco cosmetics

USA. Hafashwe abakorera abana bato ibikorwa by’ubusambanyi.

Abantu bahohotera abana bato mu buryo bw’ihuzabitsina baherutse gufatwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika (USA). Muri abo bagabo harimo umupolisi n’abandi bantu bafite imirimo y’icyubahiro. Bamwe muri bo batangiraga kugura abo bana bagifite imyaka 4

Umukwabo ukomeye uherutse gufata abantu batandukanye, muri USA. Muri abo harimo umupolisi, umwalimu, umukozi wo mu iposita, n’abandi bantu batandukanye.Bamwe muri abo baguraga abana bagifite imyaka 4 kugira ngo babasambanye.

Uwo mukwabo wiswe “Safety net”, watumye hafatwa bamwe mu baminuje mu bikorwa byo guhohotera abana mu bikorwa by’ubusambanyi.

Abo “barwayi” barimo George Castillo, imyaka 36, utuye Inglewood, Kaliforniya, wasabye mu buryo buziguye abapolisi kumwoherereza akana gato k’agakobwa k’imyaka 4, nakandi k’imyaka 8, I Los Angeles, ngo abasambanye.Yafatiwe ku kibuga cy’indege aje guhura n’abo bana.

Hafashwe kandi Joseph Donohew, imyaka 26, wahaye umuntu ukora mu biro by’iperereza, amafaranga ngo amugezeho umwana w’imyaka 8 wo gukorera iyo mibonano y’ubusambanyi. Uyu ngo yari yaraguriye uwo mukobwa ikanzu yo muri film ya Disney.

Hafashwe kandi nkuko twabivuze, umupolisi, Paul Marinelli, wari wabanje gushinjwa mum kwezi kwa Nzeri gufata no gucuruza amafoto, y’abana bambaye ubusa, banakoreshwa imibonano mpuzabitsina, ntiyabihanirwa, kiriya cyaha kikaba kibaye icya kabiri

Aba bagabo bose ikibagaragaraho nuko ibi bikorwa babikora bihishe inyuma ya murandasi, banohererezanya ayo mafoto y’urukozasoni yerekeye ku bana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/12/2017 saa 15:51

Mbega ihohoterwa
Kanda hano umusubize

Bikorimana efironi - 12/12/2017 saa 07:47

Abo bagabo mubahane bihagije kugirango nabandi babikora batafashwe barebereho icyo nicyo ndikumva mwabakorera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X