Monaco cosmetics

Uwinjiye mu rugo rwa Rihanna ashobora gufungwa imyaka 6

Umusore w’imyaka 27 yatawe muri yombi aryozwa kwinjira mu rugo rwa Rihanna mu ibanga akahamara amasaha 12 no kugerageza kurwanya inzego z’umutekano zahamukuye zikoresheje imbaraga.

Umusore w’imyaka 27 yatawe muri yombi aryozwa kwinjira mu rugo rwa Rihanna mu ibanga akahamara amasaha 12 no kugerageza kurwanya inzego z’umutekano zahamukuye zikoresheje imbaraga.

JPEG - 113.6 kb
Polisi yakuye umusore mu rugo rwa Rihanna ahamaze amasaha 12 ntawe ubizi

Ubushinjacyaha bwa Leta ya California bwatangaje ko uyu musore witwa Eduardo Leon ashinjwa ubujura, kwinjira mu rugo rw’abandi bibujijwe n’amategeko no kwangizayo ibikoresho ahangana n’inzego zishinzwe umutekano.

TMZ yatangaje ko Rihanna atari ahari ubwo uyu musore yinjiraga mu rugo rwe ku itariki ya 9 Gicurasi 2018 nyuma yo kujya no mu rundi akeka ko ari ho atuye akamubura.

Polisi yavuze ko ubwo uyu musore yafatwaga yasanganywe igikapu cy’imyenda yari yitwaje ashaka kuhatura ndetse afite ‘charger’ ya telefoni yiyakiriye nko mu rugo. Yabwiye inzego zishinzwe umutekano ko yari yahagiye ashaka gukorana imibonano mpuzabitsina na Rihanna.

Leon ushinjwa kuvogera urugo rwa Rihanna yari yaturutse mu Mujyi wa Fullerton wo muri Leta ya California. Biteganyijwe ko azitaba ubugenzacyaha bwo muri Foltz ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Uyu musore ngo yabashije kuzimya ibyuma bisakuza iyo hagize uruvogera, bivugwa ko yuriye uruzitiro rw’urugo rwa Rihanna ruri mu gace ka Hollywood Hills akamaramo amasaha 12 kugeza avumbuwe n’umwe mu bunganizi b’uyu muhanzi.

Leon ahamwe n’ibyaha ashinjwa byo kuvogera urugo rwa Rihanna byamuviramo gufungwa imyaka itandatu muri gereza nubwo agikorwaho iperereza n’Ishami rya Polisi yo mu Mujyi wa Los Angeles.
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- - 21/05/2018 saa 10:58

Igitekerezo ni kiza kuko kirimo urukundo, ariko ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryagenze nabi. yagombaga kumusaba kandi Rihanna yashoboraga kwemera bakaryamana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X