Monaco cosmetics

Wari uziko kuryama ugaramye bishobora kukurinda iminkanyari yo mu maso?

Kuryama ugaramye ni kimwe mu buryo bwiza bwo gusigasira uruhu rwo mu maso kuko bikurinda iminkanyari ishobora kuza imburagihe mu gihe bimenyerewe ko abageze mu zabukuru aribo bayizana.

N’ubwo abantu batabyitaho gusinzira neza ntabwo ari ikintu cyoroshye nk’uko benshi babikeka kandi uburyo umuntu aryamamamo n’uko asinzira bigira ingaruka nyinshi ku buzima zishobora kuba nziza cyangwa mbi.

Abahanga bemeza ko uburyo umuntu aryamamamo(Position) bishobora gutuma agona, cyangwa akarwara ikirungurira(Heartburn). Ni byiza rero kumenya uruhande rwiza n’uburyo bwiza bwo kuryamamamo kugirango ugire ubuzima bwiza.

Kuryama ugaramye

Kuryama ugaramye ni byiza cyane kuko bifasha umubiri wose kurambuka ntihagire igice kihina na kimwe. Kuryama ugaramye kandi bifasha umufariso gukora akazi kawo ariko gushyigikira urutirigongo(spine).

Abahanga bavuga ko ubundi abantu bose bari bakwiye kujya baryama bagaramye kandi nta musego baryamyeho kubera ko kuryama gutya bituma ijosi rimererwa neza kandi n’urutirigongo rukaruhuka neza.

Burya ngo si byiza gukoresha imisego myinshi kuko ishobora gutuma umuntu adahumeka neza.

Kuryama ugaramye kandi ni ingenzi cyane mu kurinda uruhu rwo mu maso kuko iyo umaze ijoro ryose usura(mu maso) yose ihumeka umwuka mwiza kandi idatsikamiwe n’umusego bifasha cyane mu kwirinda gukanyarara k’uruhu no kuzana iminkanyari mu gahanga.

Kuryamira urubavu

Ubu buryo usanga akenshi umuntu afite ishusho y’umwana uri munda ni bwo buryo benshi bavuga ko basinziramo.

Abaganga bagira inama abagore batwite kuryamira urubavu rw’ibumoso kuko bituma amaraso atembera neza mu mutima bigafasha umugore ndetse n’umwana atwite.

Kuryamira urubavu kandi ni bwo buryo bwiza ku bagore batwite kuko iyo umugore utwite aryamye agaramye, umwana atsikamira cyane umugongo ndetse n’igifu. Ubu buryo ariko nabwo bushobora kongera ibyo bita heartburn ndetse na Acid reflux bishobora gutuma abasanzwe bafite ibi bibazo bamererwa nabi kurushaho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HAKIZIMANAPHILEMON - 12/12/2017 saa 15:02

nonesekomubamaserababirwanyangobyicamumutwdbavugakobituma umuntu atekerezagukora imibonanompuzabitsina,byaba aribyo?nimutubwire.
Kanda hano umusubize

tuyambaze clement - 8/12/2017 saa 14:26

Nibyo koko,bituma umuntabyuka yumva ameze neza pe iyo yaraye agaramye.muzatubwire nibyiza byo kwisegura
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X