Monaco cosmetics

Wari uziko Vitamine ya B12 ishobora kurinda ubwonko kwangirika?

Vitamine B12 ,abenshi bayumva gutyo gusa ariko batazi akamaro kayo nkuko usanga izindi vitamine zizwi nibyo zifasha.Iyo vitamine rero mu kamaro kayo usanga ngo ishobora gufasha ubwonko kuburinda kwangirika.

Abenshi niba atari twese twakuze twumva iyi B12, initwa kandi Cobalamin. Nubwo nayo tuyisanga mu itsinda rya za vitamini B ariko ifite umwihariko nkuko turi bubibone.

Ikenerwa n’umubiri kugirango isukari iwurimo ihindurwemo ingufu bityo bikarinda umunaniro

Igirira akamaro kanini urwungano rw imyakura aho ifasha mu kurwanya ubwigunge no kwiheba bijyana no guhangayika ndetse ikarinda ubwonko kwangirika
Igirira akamaro urwungano ngogozi kandi ikanarinda indwara zinyuranye z umutima n imitsi ijyana amaraso.

Ifasha mu gusimbura uturemangingo dushaje by umwihariko inzara uruhu n umusatsi.

Ni ingenzi mu kurinda kanseri by umwihariko iy amara amabere ibihaha na prostate
Aho wayisanga

Nkuko twabivuze iyi vitamini irihariye kuko nta kimera na kimwe wayisangamo. Iboneka gusa mu bikomoka ku matungo :amafi, inyama amata n amagi. Gusa inaboneka mu binyampeke ariko iba yongewemo si umwimerere.

b12
Aho dusanga vitamini B12

Zirikana ibi

Kubura iyi vitamini bigira ingaruka ku mitsi ubwonko no ku ruhu. Birangwa no gucika intege kwijima uruhu, guhumeka nabi, ibinya ahantu hose no kubyimba ururimi. Kutituma cyangwa gucibwamo no kutareba neza biri mu bindi bimenyetso.

Kubikosora hatangwa imiti irimo iyi vitamini. Ku bantu batarya ibiva ku matungo rero bagirwa inama yo gufata izi nyongera kugirango umubiri wabo ubashe kubona iyi vitamini.

Abantu bakunda gufata imiti igabanya aside mu gifu nabo bagirwa inama yo gufata inyongera z’iyi vitamini.

editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

--- - 24/01/2018 saa 07:42

Tuyisanga he?
Kanda hano umusubize

Gasp - 23/01/2018 saa 14:39

Nisawa kunyigisho zanyu
Kanda hano umusubize

Eriezer - 20/01/2018 saa 03:04

ndabashimiye!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X