Monaco cosmetics

Weasel yatangiye kwikoma abantu nyuma y’urupfu rwa Rado Mowzey

Umuririmbyi rukumbi usigaye mu itsinda Good Life, Weasel Manizo yagaragaje ko afite umujinya ukomeye ku bantu bahoze ari abanzi ruharwa ba Mowzey Radio biyoberanyije bakerekana ko bashenguwe n’urupfu rwe.

Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Ssekibogo yavutse muri Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Yari umuririmbyi w’imena mu itsinda Good Life yari ahuriyemo na Weasel uvukana na Chameleone.

Weasel Manizo yazamuriwe uburakari n’umwe mu bafana bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga washyize igitekerezo ku magambo ye mu buryo bumwibasira. Uyu muhanzi ugifite ibikomere kubera urupfu rwa Radio yahise yuka inabi uyu mufana witwa Caye Dns wari umusagariye.

Caye Dns yandikiye Weasel amubwira ko akwiye kureka kwirukanka inyuma ya Bryan White no gukurikira ifaranga uyu mugabo afite ahubwo akicara hamwe agakora umuziki bityo izina Good Life ntirizahungabane.

Uyu mufana yunze mu ry’abandi benshi bagiye bagaragaza kutishimira umubano wa Bryan White na Weasel ndetse mu minsi ishize byazamuye induru ubwo uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kwirukana Chagga wari umujyanama wa Good Life.

Weasel yasubije uyu mufana akoresheje amagambo yuje uburakari amubwira ko ‘ari umwe mu ndyarya ziyoberanyije zikerekana ko zababajwe n’urupfu rwa Mowzey Radio’ nyamara akiri ku Isi nta wamuciraga akari urutega.

Yavuze ko Mowzey Radio yari afitiwe urwango rukomeye na benshi mu bakunzi b’umuziki muri Uganda gusa ngo yatunguwe n’uko mugenzi we amaze gupfa bose bagaragaje ko ‘yari umuhanzi w’ibigwi’.

Yagize ati “Ntimukiyoberanye, mwebwe mwahaye Radio amazina menshi, bamwe bavugaga ko yanduye agakoko gatera Sida none ubu amaze gupfa mwese muri kuvuga ko ari umunyabigwi, buri wese ari gucuranga indirimbo zacu zo mu myaka itanu ishize.”

Weasel yongeyeho ati “Yego izo ndirimbo zacu zirashaje, ni nayo mpamvu umuvandimwe wanjye yapfuye. Kuki mutamweretse urukundo mbere mukaba mubikoze ubu. Mwarakoze mwese ku rwango mwamweretse.”

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nshya yise “Tokyayitaba” yahimbiye mugenzi we Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana, yavuze ko hari benshi bamwifuriza kujya mu mva agasanganyo Radio.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X