Monaco cosmetics

Zari ngo yakodesheje umurinzi uzajya akumira Diamond kwinjiza abandi bagore

Agahinda ni kose kuri ku munyamideri Zari uhangayikishijwe n’ubushurashuzi bw’umugabo we Diamond.Uyu mugore avuga ko yagiye aceceka akanihangana kenshi ariko noneho ngo aho bigeze yatangiye gufata imyanzuro mu rwego rwo gukumira abagore bakomeje kwigarurira uyu mauhanzi.


Zari Hassan yavuze ko umugabo we Diamond Platnumz akomeje umugambi wo kumuca inyuma ariko nanone kuri ubu n’ubwo aba bombi badakunze kuba bari hamwe mu rugo rwabo, uyu mugore ngo yashyizeho umurinzi wo kurinda urugo ku buryo hagize undi mukobwa cyangwa umugore urwinjiramo yahura n’uruva gusenya.

Uyu muherwekazi akaba n’Umunyamideri, Zari Hassan kuri ubu uri muri Uganda muri gahunda z’ibitaramo bihuza abambaye imyeru gusa (All white party) ari gutegura muri iki gihugu, ubwo yaganira na Sanyu Fm ikorera muri iki gihugu, yavuze ko ibye n’umugabo we Diamond yakunze kwirinda kugira icyo abitangazaho ariko kandi n’ubwo uyu mugabo yamuciye inyuma bishoboka cyane ko isaha ku isaha yakongera akabikora ariko kuri Zari we ngo ariteguye n’intwaro ye

Zari kandi yavuze ko uyu mugabo we akomeza akunda abandi bagore benshi ariko n’ubwo akenshi we n’umugabo we bakunze kuba batari kumwe mu rugo rwabo, ariko hari umurinzi uhora acunga ko Diamond yakwibeshya ngo azane undi mugore mu rugo rw’aba bombi

Yagize ati “Kunca inyuma ni ubugambanyi bukomeye ariko natekerezaga ko nta gihe kizagera ngo ngire icyo mbivugaho, ariko nyuma naje gusanga kumuha amahoro nkicecekera aribyo bituma akaza umurego wo kunca inyuma”

Yakomeje agira ati “Ni ubugambanyi bukomeye guca inyuma uwo mwashakanye. Ariko nkibaza nti kuki umuntu ashobora kuguca inyuma noneho bakanabikorera mu buriri bwawe? Ukagenda ugaca inyuma umugore wawe ukamusimbuza umuntu usanzwe woroheje hariya hasi, ariko nkibaza nti kuki udakoresha agakingirizo? Aha mfite ibibazo nka miliyoni 20 nagakwiye kuba nibaza”

Zari Hassan kandi yavuze ko Diamond akwiye kumenya ko ari umugabo kugeza ubu agashyira imbaraga ku muryango we akita no ku bikorwa bye bya muzika aho kwirirwa yiruka mu bagore atera indi uwo abonye wese.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro mubwira ko akwiye guhagarika imyitwarire mibi agushyira imbaraga ku muryango ndetse n’umwuga we (umuziki), ariko kuko abasitari utazi ikiba kigiye gukurikiraho nange ndi hariya n’intwaro zange ziriteguye. Ariko ni umugabo kandi akwiye kuba umugabo.”

Diamond Platnumz yagiye ashinjwa kuryamana n’abakobwa batandukanye ariko byaje kugaragara bya simusiga ubwo yabyaranaga n’umunyamideli wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye "Salome".

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 25/12/2017 saa 14:36

buriyo nuko yarongoye umugore nubundi warissnzwe afite umugabo,rero nta buzima yari yarariye na bakobwa,ubu nibwo ageze.
Kanda hano umusubize

NIYONYISHU SHEILLA - 27/12/2017 saa 10:37

NIBANDE ABOBAKOBWA
Kanda hano umusubize

Mugisha Moyize - 29/12/2017 saa 10:22

Daymond Ibyakora Sibyiza Narekeraho
Kanda hano umusubize

Mugisha Moyize - 29/12/2017 saa 10:22

Daymond Ibyakora Sibyiza Narekeraho
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 22/12/2017 saa 14:05

Ndabarahiye.abasitarintibanyurwa.zariyashoboye.agatandukananawe.diamonde.numurwayi
Kanda hano umusubize

ndemezo Fred - 22/12/2017 saa 02:54

Oya niyisubireho ingo nizubaka Gutyo
Kanda hano umusubize

uwimana solange - 21/12/2017 saa 04:08

dayamond se yabaye dayimoni nareke ububwa abe umugabo ese abagabo bagiye bihesha agaciro.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X