Monaco cosmetics

Zari Yaciriyeho Iteka Abatanzaniya Ndetse Afunga Imiryango K’uwitwa Umugabo Wese W’Umutanzaniya.

Umuherwe w’umucuruzikazi Zari The Boss Lady umaze kwamamara kubera ibikorwa bye bitandukanye by’indashyikirwa ariko hakiyongeraho ko yarashakanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Umugande Ivan ndetse n’umuhanzi Diamond Platnumz,ukomoka muri Tanzaniya ariko baherutse gutandukana bafitanye abana babiri. Nubwo Zari afitanye ibihango bikomeye n’Abatanzaniya nk’umugore wahashatse ndetse akaba yarahabyaye ntibyamubujije kubaciraho iteka, abagabo baho abafungira imiryango mbese baba nk’umuziro kuri we.

Uyu mucuruzikazi ubu uri kubarizwa muri Afurika y’Epfo ahari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bwe akaba ari naho ari kubana n’abana be batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond ndetse na batatu yabtaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwaga. Nyuma y’uko atandukanye na Diamond benshi bagatekereza ko ari ukwiha akanya kuri ubu noneho yatangaje amagambo akomeye atera benshi kwibaza niba koko Zari ashobora gusubira inyuma akaba yazongera gusubirana na Diamond nk’uko benshi babikekaga.

Mu magambo akomeye uyu mubyeyi w’abana batanu ugaragara nk’ukiri muto yewe unifuzwa n’abagabo n’abasore batari bake, Abatanzaniya bo asa n’uwafunze imiryango yabo imuganaho dore ko yashimangiye ko adateze kongera guteretwa n’umugabo w’umutanzaniya yewe ngo bitari ibyo gusa ntanifuza uwo batembera aramutse ari Umutanzaniya.

Ibi rero zari akaba yabitangaje nyuma y’aho atabashije kumvikana n’umugabo we Diamond bari bamaranye imyaka ine wamucaga inyuma kugeza n’aho abyarana n’abandi birangira banatandukanye umwe kugeza ubu akaba ari kwibana ku giti cye ndetse akaba ari gutegura ubuzima bwe ku buryo bamwe batangiye kubona isubirana ryabo nk’igitangaza kuko mu bigaragara byaba biri kure cyane ugendeye ku myitwarire y’impande zombi.

Zari watandukanye na Diamond ku munsi w’abakundana uyu mwaka, akomeje kugaragazaa ko yazinutswe abagabo b’Abatanzaniya kugeza n’aho yatangaje ko umuhungu we yabyaranye na Diamond witwa Tiffah atamufata nk’umwana wa Tandale nk’uko se ajya yiyita avuga ko ari umwana wa Tandale ho muri Tanzaniya. Ibi Zari akaba yabitangaje ubwo yari ari kumwe n’abakunzi be bari bamukurikiye kuri instagram Live.

Zari The Boss Lady akaba yaratangaje ko umwana we Tiffah yananiwe gutandukanya ingombajwi ya R na L umuco akomora ku miryango ya se kubera ko Abatanzaniya batari bake bitaborohera gutandukanya R na L aho benshi bamwita Zali abandi Zari.

Aha hakaba ari ho umwe mu nshuti ze zari zimukurikiye yahise avuga ko iri shidikanya ry’izi ngombajwi kuri uyu mwana Tiffah rishimangira ko Tiffah nawe ari umwana wa Tandale koko, nyina ariko akaba yarabyamaganiye kure avuga ko umwana we atari uwa Tandale nk’uko babyibwira.

Tandale rero akaba ari ko gace umuryango wa Diamond wakuriyemo, ibintu bituma Diamond atajya yihakana aho yakomotse n’aho yarerewe akahakurira, ukaba ushobora no kumwumva avuga cyangwa yandika ashimangira ko ari umwana wa Tandale by’umwihariko akaba hari na Album y’indirimbo ye yitiriye tandare aho yayise ” A boy From Tandale” gusa Zari we akaba akaomeje gushimangira ko abana yahabyaye nta sano bafitanye n’aha hantu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sowhat - 25/04/2018 saa 13:28

Nagerageze kutarakara cyane uwo mugabo ashobora kuzibaza akaba yamufasha kurera abo bans. Si byiza kwitura inabi uwayikugiriye, nta nyungu namba ibamo.
Kanda hano umusubize

Ezcheri - 24/04/2018 saa 08:37

Mbega Umujinya Nabyikuremo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X