Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abanya Rubavu ngo nibitabira ari benshi ntakabuza Paccy azaba ari gusatira igihembo cya PGGSS7

Uzamberumwana Pacifique,umwe mu bakobwa b’abaraperi u Rwanda rufite kugeza ubu,arahamagarira abatuye i Rubavu no mu nkengero zayo kuza kumushyigikira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 ngo abone uko yegukana igihembo.


Ni nyuma y’uko mu bitaramo amaze gukora birimo icyabereye i Huye,Gicumbi na Ngoma yitwaye neza bityo ngo bikaba bimuhesha icyizere ko mu gihe kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu habonetse abamushyigikira benshi igikombe yaba agikozaho imitwe y’intoki.

Oda paccy Yasabye kandi abafana be gukomeza kumutora bandika umubare 8 ukohereza kuri 4343, bityo amahirwe yo kwanikira bagenzi be akiyongera.

Yagize ati”Nizeye ntashidikanya ko mu gitaramo cyizabera mu karere ka Rubavu nzayobora abandi bahanzi kubera ko ndabizi ko bankunda cyane kandi muri rusange akaba ari abakunzi b’injyana ya Hip Hop ibi bikaba bimpa ikizere ko nta kabuza nzayobora abandi bahanzi muri iki gitaramo kizabera mu karere ka Rubavu”.

Mu bitaramo amaze gukora icyabreye i Huye nicyo gisa n’aho yahuye n’imbogamizi nabwo idakanganye, ubwo yageraga ku rubyiniro imashini y’ipantalo ye igafunguka, icyo gihe yavuze ko ari ibintu byamutunguye ariko ntibyatumye ataririmba dore ko n’abafana bagerageje kumwishimira.

Tubibutse ko Paccy yitabiriye PGGSS7 akubutse mu gihugu cya Tanzania aho yari yagiye gukorerayo indirimbo yise “No Body”yakoreye muri Studio y’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mutangana patrick - 11/06/2017 saa 02:12

uruwicyerecyezotu
Kanda hano umusubize

mutangana patrick - 11/06/2017 saa 02:09

shagusantacyo abaye katuramwemeraturi abafanabe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X