Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gusitara kuri Guma Guma Queen Cha yasohoye amashusho ya Baby Love

Umuhanzikazi Queen Cha ugaragaza ingufu nyinshi muri muzika ariko akajya ageraho agaceceka nyuma yo gukorana indirimbo na Safi bise “Kizimyamoto” igakundwa kuri ubu bakoranye iyo bise Baby Love bamaze gukorera n’amashusho.

Uyu muhanzikazi mu minsi yashize yaje gusa nk’aho acecetse mu bijyanye na muzika maze aza gutangariza itangazamakuru ko impamvu yabiteye ari amasomo, ariko yemeza ko agiye kongera ingufu.

Ubwo hatorwaga abahanzi bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 7 uyu muhanzi yahabwaga amahirwe ariko ntibyamuhira kuko yaje kurushwa amanota 7 n’uwa kabiri wagize 33 kuri 26 ya Queen Cha ahita asigara.


Queen Cha yatangaje ko kutitabira iri rushanwa bitamuciye intege we ngo arakomeza ashimishije abakunzi be.

Yagize ati: ndakomeza nkore kuko icyo ngamije ni ugushimisha abafana naho ibijyanye na Guma Guma ibyiza biri mbere icya mbere ni akazi ngiye gukora cyane kuko ngomba gushimisha abakunzi banjye mbaha ibihangano byinshi kandi byiza, ku ikubitiro murabona ko mpereye kuri iyi video nakoranye na Safi Madiba, iyi ni impano mpaye abafana banjye n’abandi bose bakunda Queen Cha.”

Amashusho ya ‘Baby Love’ indirimbo nshya ya Queen Cha na Safi Madiba yatunganijwe na Producer Mariva

Reba hano

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/11/2017 saa 06:15

Muge muduha indirimbo shya tuba tuzicyeneye murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X