Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ciney yatangaje ibyo guhuza umuziki we n’urushako

Umuraperikazi Uwimana Aisha uzwi nka Ciney yatangaje ko kuba agiye kurongorwa bitazakuraho kuba azakomeza umuziki we.

Uyu muhanzikazi witegura gukora ubukwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga,yashimangiye ko kuba umugore bitatuma ahagarika umuziki n’ikimenyimenyi mu gihe imyiteguro y’ubukwe irimbanyije ubu hari indirimbo ye nshya igiye kujya hanze.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire yavuze ko ngo kuba akora umuziki bitari iby’ubucuruzi ,ni zimwe mu ngingo zizamworohereza gukomeza umuziki kuko awukora mu buryo bwo kuwukunda gusa.

Abajijwe uko azahuza inshingano z’urugo no kubona umwanya w’umuziki,Ciney yavuze ko mu mwanya w’ikiruhuko azajya abona agomba kukibyaza umusaruro.

Naho kubyerekeye itariki nyirizina ubukwe bwe buzaberaho,uyu muhanzikazi yirinze kuyitangaza ku bw’impamvu ze bwite zirimo n’uko imiryango itabyishimira ku mpande zombi gusa yemeza ko ari mu kwezi gutaha kwa nyakanga.


Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017, mu gitaramo cyiswe ‘Seka Live’ cyasusurukijwe n’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda no mu Karere, uyu muraperikazi wari umaze igihe yarihaye ikiruhuko mu muziki yatunguwe n’umusore witwa Tumusime Ronald bamaze imyaka ine bakundana, amwambika impeta amusaba ko bazarushinga.

Nyuma gato yo kwambikwa impeta n’umukunzi we hakurikiyeho igikorwa cyo gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuwa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017.


Ciney yamenyekanye cyane mu ndirimbo Ndabaga,Igire,Dogon ,n’izindi zitandukanye.

Reba Indirimbo "Arabizi" ya Ciney

Fred Ndacyayisenga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

anita - 11/06/2017 saa 07:41

urugo ruhire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X