Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amashuri siyo arema ubwiza bwa ba Nyampinga-Mariya Yohana avuga ku ihagarikwa rya Nyampinga mu mashuri

Umuhanzikazi mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo umuco Nyarwanda, Mariya Yohana nyuma y’uko agaragaye mu kanama nkemurampaka mu majonjora ya Miss Rwanda 2017, yashimangiye ko icyemezo minisiteri y’amashuri cyo guhagarika burundu ayo marushanwa mu bigo by’amashuri yari yabitekerejeho kandi koko n’ubusanzwe ntabwo amashuri ariyo ashyiraho uburanga.

Mu kiganiro na Imirasire.com uyu mubyeyi yashimangiye ko nta ngaruka bishobora kugira kuri aya marushanwa dore ko ahani iyo hatoranywa aba bakobwa bagendera ku bintu byinshi bitandukanye birimo n’uburanga.

yagize ati"Ntabwo amashuri n’ubundi ariyo ashyiraho uburanga ku bajya muri ayo marushanwa ndumva Minisisiteri ijya gufata icyo cyemezo iba yabitekerejeho.Ibindi ahasigaye ndumva mwanabaza ababyeyi bafite abana mu mashuri."

JPEG - 47.8 kb
Mariya Yohana

Ibi abitangaje mu gihe minisiteri y’uburezi yahagaritse burundu amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi bigira mu myigire.

JPEG - 102.4 kb
Mutoni Barbine wazamukiye mu mashuri makuru mbere yo kwigaragaza muri Miss Rwanda

Mu itangazo ryanditswe Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Malimba Papias rivuga ko ibigo by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta, ay’abafatanya na leta, ayigenga ndetse n’amashuri mpuzamahanga yo muri izo nzego abamenyesha ko nta wemerewe kongera gukoresha irushanwa ry’ubwiza kuko ngo bigira ingaruka ku burezi.

Uyu Minisitiri ashimangira ko iki cyemezo cyafashwe cyatekerejweho kuko ngo byaje kugaragara ko bigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri bakiri bato.

Yagize ati “Maze kubona ko mu mwaka w’amashuri wa 2016, amashuri amwe n’amwe yateguye kandi agakoresha amarushanwa ya ba Nyampinga, maze kubona ko bene ayo marushanwa ashobora kugira ingaruka ku myigire n’imyigishirize y’abanyeshuri bakiri bato."

Yakomeje agira ati"mbandikiye mbasaba kumenyesha abayobozi b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta, ay’abafatanya na leta ku bw’amasezerano, ayigenga ndetse n’amashuri mpuzamahanga yo kuri izo nzego akorera mu Rwanda ko bibujijwe gutegura cyangwa gukoresha amarushanwa ya Nyampinga mu banyeshuri.”

Ibi bibaye mu gihe harimo gukorwa amajonjora mu irushanwa rya miss Rwanda 2017 ubu hakaba hari abakobwa 26 bazavamo 15 bazatoranywamo Nyampinga.
Gusa ntawakwirengagiza ko Ibikorwa byo gutora Nyampinga mu mashuri yisumbuye byagiye bitegura benshi mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye ndetse bakibona mu myanya ya mbere.

JPEG - 89.6 kb
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X