Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Icyo Danny Vumbi avuga ku ngingo yamugonze ituma atazinjira muri PGGSS7

Mu gihe abahanzi bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi iminsi irikubarirwa ku ntoki ngo bamenyekane, bamwe mu bahanzi bagonzwe n’ingingo zitandukanye aho ikibazo cy’imyaka y’ubukure kitoroheye bamwe mu bahanzi harimo na Danny Vumbi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 06/03/2017 nibwo hasohotse amabwiza agenewe ibitangazamakuru azakurikizwa mu gutora abahanzi bazinjira muri PGGSS7.

Muri aya mabwiriza hakaba hagaragayemo ingingo igira iti: “Nta muhanzi wemerewe kwitabira iri rushanwa arengeje imyaka 35 y’amavuko.”

Mu kumara kubona iyi ngingo umunyamakuru yibajije ku myaka y’abahanzi bakunzwe kandi bagaragara cyane mu bikorwa bitandukanye bya muzika nyarwanda ndetse bakunze no kugaragara muri iri rushanwa maze dusanga Danny Vumbi arengeje iyi myaka, duhita dushaka kumenya we icyo abivugaho dore ko ubushize yari yitabiriye iri rushanwa maze atangira atwemerera ko imyaka 35 ayirengeje dore ko ari hafi kuzuza imyaka 39.

Yagize ati: “ Nibyo koko iyo myaka ndayirengeje, ariko nta kundi byagenda irushanwa rigira impinduka nyinshi turabizi ko buri gihe hagenda habamo impinduka, ibi ni nko kuba bavuga ngo nta wemerewe kwinjira muri iri rushanwa afite umugore ariko njye ndamufite rero abaritegura baba bafite impamvu babihisemo kandi ndacyeka ko atari ibyo gusa byahindutse rwose kuri jye ntacyo bintwaye.”

Tumubajije niba abona ntacyo bibangamiye ku muziki we yahise atubwira ko ntacyo bimubangamiyeho na gato.

Usibye iyi ngingo yamukumiriye hari izindi ngingo nazo zagiye zibuza abandi bahanzi bakunzwe amahirwe.

Dore uko ugomba kwinjira muri iri rushanwa icyo asabwa

1. Uhatana agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda
2. Agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18-35 y’amavuko
3. Abakobwa babiri bagomba kuboneka mu bahanzi icumi ba mbere
4. Agomba kuba atarigeze atwara iri rushanwa
5. Uwaryitabiriye inshuro eshatu ntiyemerewe guhatana mu mwaka wa 2017.
6. Kuba yarakoze indirimbo eshatu hagati y’umwaka wa 2015-2017
7. Umuhanzi agomba kuba yarasohoye indirimbo ebyiri zifite amashusho kuva muri 2015-2017. By’umwihariko imwe muri izo video ikaba igaragara kuri YouTube.

Ubusanzwe Danny Vumbi iri rushanwa yaryitabiriye inshuro imwe gusa biramutse bikomeje gutya ntiyazongera kugaragara muri iri rushanwa ukundi.

Byari biteganijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki 07/03/2017 aribwo ibitangazamakuru bifite imikoranire na Bralirwa bitanga urutonde rw’abahanzi 25 byatoranije kuri buri gitangazamakuru maze mu minsi ya vuba hakazamenyeka abahanzi 10 bazabakomeza kugeza hamenyekanye uwaryegukanye ariko bakaba babyimuriye kuri uyu wa gatatu tariki 08/03/2017 ari nabwo abanyamakuru bazatangarizwa uko iri rushanwa riteguye.

Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) n’irushanwa riterwa inkunga na Bralirwa aho ryitabirwa n’abahanzi bakunzwe mu gihugu kurusha abandi.
Iri rushanwa rikaba rigiye kuba ku ncuro yaryo ya karindwi, aho ku ncuro ya gatandatu ryegukanywe n’itsinda rya Urban Boyz.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

abobaswa bagiyegutuma irushanwa ribiha senderi niwe umbabaje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X