Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Indirimbo “Indoro” ya Charly na Nina yahembwe muri Hipipo Music Awards.

Iri tangwa ry’ibihembo bya Hipipo Music Awards byari bitegerejwe na benshi I Kampala byabaye kuri uyu wa gatandatu Tariki 4 Gashyantare 2017 abakobwa babiri bo mu Rwanda Charly na Nina bahawe igihembo mu kiciro cy’indirimbo y’umwaka ikunzwe mu Rwanda (Song of the year Rwanda) .

Hahembwaga Abahanzi bitwaye neza mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba maze abakobwa Charly na Nina bakunzwe mu Rwanda bahigika ibindi bihangajye bya hano iwacu birimo DJ Pius, Urban Boyz, Knowless na The Ben ubwo indirimbo yabo “Indoro” bakoranye na Big Fizzo yahabwaga igihembo cy’abahanzi bafite indirimbo ikuzwe mu Rwanda.

JPEG - 178.4 kb
Charly na Nina Bamaze kwakira igihembo

Ibi bikaba byashimishije bano bakobwa ndetse n’Umujyanama wabo Alex Muyoboke ukomekeje kwerekana ko umuhanzi ashyizeho ibiganza bikunze kumuhira.
Mbere ho gato y’uko berekeze I Kampala muri Uganda Nina yari yatangaje ko bazahita bakomeza urugendo rwo mu bindi bihugu aho bafite ibitaramo.

JPEG - 48.5 kb
Charly na Nina barikumwe na Big Fizzo

Yagize ati “Nituva I Kampala tuzerekeza mu gihugu cya Central Africa I Bangui naho tuhave twerekeze ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’uBubuligi ku italiki 27 hanyuma nituvayo tugaruke mu Rwanda”.

Aba bakobwa mu gihe gito bamaze muri muzika Nyarwanda bakomeje kwerekana ko umuziki wabo ufite ingufu nyinshi aho usanga icyo bashyize imbere ari ukuwumenyekanisha Hanze y’u Rwanda.

Reba Indoro ya Charly na Nina feat Big Fizzo


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X