Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2017 igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi,ubu Ngoma niyo igezweho, aho abahanzi bose uko ari 10 biteguye kwiyereka abafana babo ngo babaheshe amahirwe yo kwegukana iri rushanwa dore ko amahirwe kugeza ubu bose bakiyanganya.
Isaha ya saa sita z’amanywa ku kibuga cy’umupira cya Paroisse ya Kibungo ni mu Karere ka Ngoma abafana b’umuziki nyarwanda bakubise buzuye aho bategereje kwirebera imbanankubone abahanzi bakunda babaririmbira zimwe mu ndirimbo zabo bakunda.
Mu bahanzi 10 barimo guhatanira iri rushanwa ni Social Mula, Bulldogg, Oda Paccy, Danny Nanone, Dream Boys, Mico The Best, Queen Cha, Davis D, Christopher na Active.
Ku isaha ya 13h20 Mc Kate Gustave ageze kurubyiniro nk’umushyushyarugamba akaba ahagurukije imbaga y’abafana mu ndirimbo "Tujye ibicu" ihuriyemo abahanzi bose bari muri iri rushanwa.
Abafana ba Ngoma bakaba bakomeje kwerekana ko Primus Guma Guma Super Star baba bayitegereje ari benshi kuko ikibuga cya Paroisse ya Kibungo cyakubise cyuzuye bakaba bagaragaraza amatsiko menshi yo kwirebera abahanzi.
- Tonzi, Lion na Aimable nibo bari gutanga amanota
Itsinda rya Active akaba ariryo ribimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro mu ndirimbo yabo "Active Love"
Nyuma ya Ative umuhanzikazi Queen Cha nawe ashimishije abanye Ngoma aho bamweretse ko indirimbo ze bazizi
Umuraperikazi Oda Paccy yerekanye ko ari we ufite HipHop mu bari n’abategarugori nkuko dore ko agaragarijwe urukundo rwinshi n’abafana be bo muri Ngoma
Nyauma ya Paccy Mico the Best muri Afrobeat Original yemeje abanye Ngoma
Danny Nanone nawe yemeje abakunda injyana ya Hip hop
Indatwa zigaragarijwe urukundo rwinshi i Ngoma zemeza ko igikombe ari cyabo
Nyuma y’indatwa umuraperi Bull Dogg mu mirapire myiza asazbye abafana be ba Ngoma Ngo bamuheshe igikombe
Davis D muri muri "Biryogo" nawe agaragaje ko ashoboye afro Beat
Nyama ya Davis D, Christopher mu ndirimbo "Ijuru Rito" yishimiwe cyane akigera ku rubyiniro ageze ku ndirimbo "Agatima" abafana be buzura amarangamutima kugeza aho nawe bimurenga batangira ku mwita "Topher" izina bamwita mu rugo iwabo by’akarusho akaba yaje yambaye umuprira wanditseho "Topher" bituma batangira ku mwita Topher izina ritamenyerewe gukoreshwa mu myidagaduro Nyarwanda.
Mu myambarire igaragara nk’iy’abaraperi Social Mula waririmbye nyuma y’abandi bahanzi mu ndirimbo zimwe mu ndirimbo ze zirimo, Abanyakigali, Amahitamo agira ikibazo cyo kuziririmba imvura inyangira abafana be ariko ntiyacika intege
Abahanzi bose baririmbye indirimbo tujye ibicu ishimisha abayitabiriye.
Iri rushanwqa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya karndwi nyuma y’igitaramo kibereye i Ngoma ku itariki ya 10/06/2017 kizakomereza i Rubavu aho abahanzi bazakomeza gushaka amahirwe baririrmbira abafana babo imbonankubone kugirango hazaboneke uzahiga abandi akegukana iri rushanwa ku itariki 24/06/2017.
Imirasire.com
turabashyigikiye. Kanda hano umusubize
Nuko mwajya mudushyiriraho amafoto Kanda hano umusubize
imirasire ntigitangazamakuru neza umunya yarakanzwe.yoooooo.mbega ubwoba! Kanda hano umusubize
DAVIS TURAMUKUNDA AZAGITWARA OYE!!!!!!!!! Kanda hano umusubize
amafoto kotutayabona Kanda hano umusubize