Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Jojo agiye kurushinga

Umuhanzikazi Josiane Uwineza uzwi nka Miss Jojo wamenyekanye muri muzika Nyarwanda mu bihe byahise ariko akaba amaze igihe ibikorwa bye bitagaragara, kuri ubu amakuru atugeraho ni uko yaba agiye kurushinga ku myaka ye 33 y’amavuko.

Amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi avuga ko Miss Jojo n’umusore w’umuyisilamu bagiye kurushinga , imyiteguro ikaba igeze kure bakaba bazambikana impeta muri gicurasi uyu mwaka ndetse n’impapuro z’ubutumire zikaba zigiye gusohoka.

Kuri aya makuru y’ubukwe ari gutegura, Miss Jojo we nta cyo yifuje kuyatangazaho.
Yabwiye kimwe mu bitangazamkuru bikorera mu Rwanda ko nta burenganzira afite bwo kuvugana n’itangazamakuru yari yabona.

JPEG - 105.4 kb
Miss Jojo na Saleh bagikundana ntibasiganaga

Yagize ati “Ntabwo ndabona uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru, mbanza gusaba uburenganzira ku kazi.”

Ariko Miss Jojo akaba yabaye nkuca amarenga avuga ko ubukwe atari ikintu yahisha ko nabukora bizamenyeka atazabukora mu ibanga.

Yagize ati “Nibiba muzabimenya, ubukwe se hari ubwo bwihishira? Rero nibiba muzabimenya!”

JPEG - 32.1 kb
Miss Jojo ataraba umusiramu

Miss Jojo si ubwa mbere avuzwe mu rukundo ndetse n’ibijyanye no kurushinga kuko mu mwaka wa 2007 yavuzwe cyane mu rukundo na Munyampundu Saleh ariko ibyabo biza kurangira batandukanye mu mwaka wa 2011 kuva ubwo Miss Jojo yari atarogera kumvikana mu rukundo dore ko hari m’abari bazi ko atakibarizwa mu Rwanda kubera atakigaruka mu itangazamakuru nka mbere.

Yamamaye ku ndirimbo Ndi nde, Bereterida, Siwezi enda, n’izindi ariko ntawakwibagirwa indirimbo "Tukabyine" yakoranye na Rafiki yakunzwe n’abatari bake.

Kanda hamo uyumve

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X