Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

15 bahatanira ikamba rya Nyampinga batahuweho irari ry’imibyinire y’amahanga kurusha iya gakondo

Mu gihe abakobwa 15 bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2017 bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera bahabwa amabwiriza no kwigishwa indangagaciro na kirazira, mu byo aba bakobwa bamaze gutahurwaho ni uko bikundira imibyinire igezweho kurusha iya Kinyarwanda.

Mu mwiherero urimo kubera i Nyamata mu karere ka Bugesera aba bakobwa uko ari 15 nyuma yo kwigishwa indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwandakazi, bahabwa umwanya wo kwidagadura uko buri wese abyifuza,ariko igitangaje ni uko abazi kubyina ibyino za Kinyarwanda ari mbarwa, ahubwo ugasanga bararikiye imibyinire twakwita ko ari iya kizungu(Moderne).

JPEG - 211.1 kb
Abahatanira ikamba rya Nyampinga 2017

Ubwo itangazamakuru ryabasuraga aho bari mu mwiherero ryagerageje kuvugana na bamwe muri aba bakobwa ngo hamenyekane impamvu benshi batikoza iby’umuco nyarwanda ahubwo ugasanga banyotewe n’imibyinire ikunze kugaragara ahantu hatandukanye higanjemo mu tubari, utubyiniro n’ahandi maze umwe muri bo witwa Kalimpinya Queen avuga ko ahanini ari uko bamwe mu miryango baturukamo idafata umwanya ngo ibakangurire iby’umuco gakondo.

JPEG - 178.1 kb
Kalimpinya Queen uvuga ko abakunda imbyino z’amahanga kurusha gakondo bituruka muri imwe mu miryango

Ati”Mbona impamvu akenshi ari uko tutabikundishwa cyangwa se bigaterwa n’umuryango umuntu avukamo,gusa nanone hari abatajya mu itorero ngo babashe kwigishwa umuco no gukunda iby’iwacu.”

Steven Mutangana ni umuyobozi w’umuco muri Minispoc, avuga ko kuba urubyiruko rukunda imbyino zo hanze kurusha gakondo atabibonamo ikibazo, ahubwo akaboneraho kubasaba ko aho bakura izo ndirimbo z’amahanga ariho bakagombye gukura n’iza gakondo.

JPEG - 41 kb
Steven Mutangana Boshya yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

Yagize ati”Mu bitaramo bitegurwa hirya no hino buriya mu ndirimbo haba harimo ubutumwa ariko niyo tubyina haba hatambuka ubutumwa bujyanye n’umuco wa Kinyarwanda, nabasaba ko abari mu kigero cy’urubyiruko bakunda iby’iwabo ariko bihereye mu miryango.”

Aba bakobwa uko ari 15 berekeje muri ‘Boot camp’ muri Golden Tulip Hotel, taliki 12 Gashyantare nibwo bagiye muri uyu mwiherero bakazahava ku wa 24 z’uku kwezi, hanyuma kuri 25/02/2017 akaba aribwo hateganyijwe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro, ibirori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X