Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi Chance The Rapper yatunguye benshi mu bihembo bya Grammy 2017

Muri aka kazi ka muzika iyo ukora wenyine nta tsinda ubarizwamo cyangwa inzu itunganya muzika ngo ikuzamure ntago biba byoroshye kugirango ugere ku rwego rushimishije.

Ariko bikaba byiza kuzana agashya udahuriyeho n’abandi, kuko hari ijambo rivuga ngo ‘kugirango ugere ku mpinduka hari byinshi ugomba guhindura byari byarafashwe nk’akamenyero’ akaba aribyo rero byafashije uyu muraperi kwegukana umwanya w’umuhanzi mwiza ukizamuka (Best new artist) muri Grammy Awards 2017 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Chance The Rapper w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka muri Chicago, muri wikendi( week-end) ishize yashoboye kwandika amateka ye ya mbere muri Grammy muri USA. Yashoboye yashoboye kwegukana igihembo cy’umuhanzi mushya ukizamuka ‘Best new artist’ ku giti cye nta nzu nimwe yigeze imusinyisha ngo imuzamure cyangwa se ngo abe afite n’umujyanama umukurikirana muri muzika ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bye bifite aho bihuriye na mizika.

Chance The Rapper yashyize hanze umuzingo (Album) ye ya mbere‘Streaming’ ahitamo kuyimenyekanisha ku giti cye ibintu bidasanzwe bimenyerewe.

Ni ubwa mbere bibaye muri ibi bihembo bya Grammy uyu muraperi akaba yatunguye abantu beshi batandukanye bakurikirana ibya muzika, abari babyitabiriye ndetse nawe ku giti cye ngo ntiyabitekerezaga kuko hari bamwe mu bahanzi bakomeye bari bahagarariwe n’inzu zitunganya muzika zikomeye ku isi mu magambo make Chance yagize ati: “ Mbere na mbere ndashimira Perezida Barack Obama kuko niwe wangiriye inama ndetse anyongerera n’imbaraga zo gukora icyo ukunda.”

Tubibutse ko ibi bihembo bya Grammy Awards 2017 byatanzwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize umwongerezakazi Adele akaba ari we wongeye kwegukana ibihembo byinshi.
Kanda hano urebe indirimbo ya Chance the Rapper - Same Drugs

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X