Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Wari uziko umuhanzi S/Sgt Robert atemerewe kujya mu bitangazamakuru adahawe uburenganzira?Dore impamvu

Ni kenshi umuhanzi ubarizwa mu ngabo z’u Rwanda Kabera Ssgt Robert yagiye yumvikana mu bitangazamakuru indirimbo ze zibica bigacika mu myaka yo hambere ndetse biza kumuhesha kumenyekana no gukundwa haba muri bagenzi be basangiye akazi ndetse no muri rubanda rusanzwe.


Uko iminsi yagiye itambuka ni uko ibihangano bye byagiye bisa n’ibitacyumvikana,uretse mu gihe cy’iminsi y’izihizwa ijyanye n’indirimbo ze ugasanga nibwo zibanzweho gusa indi minsi ntizumvikane,aha twatanga urugero nko ku munsi mukuru w’ingabo akaba aribwo ibihangano bye byumvikana.

Mu gushaka kumenya impamvu nyirizina ituma ibihangano bye bitacyumvikana nka mbere, no gushaka kumenya ibyo ahugiyemo, twagiranye ikiganiro kitari kirekire maze avuga impamvu asa n’urimo kwibagirana nyamara zimwe mu ndirimbo ze zari kizigenza.

S/Sgt Robert yasobanuye ko impamvu izi ndirimbo ze zitacyumvikana cyane ku maradiyo cyangwa ngo zigaragare ku mateleviziyo ngo si uko yigeze ahagarara gukora, ahubwo ngo impamvu ibitera nuko bitemewe nk’umusirikare kujya mu bitangazamakuru kandi hari umuvugizi w’ingabo.

Robert yatanze urugero rw’uko ashobora kujyana indirimbo ye nshya ku bitangazamakuru hanyuma umunyamakuru yamuhamagara mu kiganiro ngo ayivugeho ntaboneke kuko atabyemerewe,ugasanga nicyo gihe bigoye kuba uwo munyamakuru yamuzamura.

Yagize ati”Nkanjye umuhanzi w’umusirikari,jyewe nkora indirimbo z’amajwi n’amashusho(Audio&Video) nta munsi nigeze mpagarara,gusa icyatumye nsa nk’umuntu utakigaragara mu bitangazamakuru ni uko tutacyemerewe kujya ku maradiyo na televiziyo kuko dufite umuvugizi w’ingabo,ubwo rero bigatuma ibihangano byange bitacyumvikana.’

Yakomeje agira ati”Urabizi iyo wakoze igihangano ukakigeza ku munyamakuru(Presenter) yagutumira mu kiganiro ukakidoginga(ntukitabire) icyo gihe no kukuzamura ngo igihangano cyawe kigere ku bakunzi bawe biba ikibazo.”

Gusa ku rundi ruhande ngo iyo biramutse bisabwe muri Etat major y’Ingabo hakarebwa ababishinjwe ngo birashoboka ko bashobora gutanga ubwo burenganzira ibyo biganiro akaba yabyitabira ariko bibanje kumenyeshwa umuyobozi we akamwohereza aho yatumiwe .

Ku byerekeye inzira y’agakiza byigeze kuvugwa ko yakataje mu minsi yashize, Robert yashimangiye ko akomeje iyo nzira ndetse ngo ntiyayivamo kuko n’indirimbo arimo gukora ni izaririmbiwe Imana ngo ntiwamwumva aririmba iz’urukundo uretse iza gospel n’iza gisirikare.

Uretse kuvuga ubutumwa mu buryo bw’indirimbo, uyu mukozi w’Imana ngo ajya ashobora no kubworiza kuko ngo abifitemo umuhamagaro aha atanga urugero ko yigishije umubatizo itsinda rizwi nk’urufatiro rw’abizera.

Indrimbo Robert yifuza ko abakunzi be bakumva,harimo iyitwa Yesu ni umuganga,Njoo kwa Yesu ndetse na Shimwa yakoranye n’umuzungukazi.Impamvu ashishikariza abakunzi be kumva izi ndirimbo ngo ni uko benshi batazizi cyane kandi zikubiyemo ubutumwa bukomeye.

Naho indirimbo yikundira kurusha izindi yitwa Amy Jazz Band naho izakuruye abafana cyane harimo iyi yise Weekend,Impanda n’izindi za gisirikare zirimo iyo yise "Gihugu cyatubyaye."

Nubwo kujya mu bitangazamakuru bisaba kuba hari inzego zo hejuru bibanza gusabwa, ngo kubyerekeye kwitabira ibitaramo byo ntabibujijwe gusa ngo agomba kubimenyesha umuyobozi we umukuriye ubundi akamwemerera.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

munyakaragwe cyprien - 22/10/2017 saa 12:16

imana izabigufashemo ukomeze inzira watangiye ntucike intege abayobozi ba rdf bemera i manager ibyo bageraho nukuberAy o ntibsmusubiza inyuma mubyiza ashaka kugeraho
Kanda hano umusubize

KAVIRI.KA KAVUGANYI - 8/06/2017 saa 07:55

TURAKWEMERA ROBERT.
Kanda hano umusubize

- 8/06/2017 saa 07:54

OYE S/SGT ROBERT NUKURI KOMERA ISAHA Y"IMANA NIGERA BYOSE BIZASHOBOKA NZINEZA KO NA BAKUYOBORA BAKUNDA IMANA.KANDI NJYE MPORA NSABA RUREMA NIBURA NGO BAZONGERE IRYO PETI RYAWE NIBURA 2LT .KOMERA
Kanda hano umusubize

Nina - 7/06/2017 saa 14:18

Sgt Robert ni umuhanga ndamwemera.
Kanda hano umusubize

rulo - 7/06/2017 saa 11:56

Buriya Robert ntamaze imyaka 15 irenga ari sergent?ko mutamubajije impamvu atazamurwa mu ntera?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X