Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

2016-2017,ibihe bikomeje kubera ishyamba ry’amahwa umuraperi Jay Polly

Iyo uvuze Tuyishime Josua abakurikirana umuziki nyarwanda bumva umuraperi Jay Polly ariko by’umwihariko uburemere bw’iryo zina bakabwumva cyane iyo usubiye mu myaka yashize ahagana mu myaka yashize akiri mu itsinda rya Tuff Gang no mu gihe yari afite indirimbo zari zikunzwe aha twavuga nka “Akanyarirajisho,Umupfumu uzwi,Ikosora ,,,”

JPEG - 62.2 kb
Abasore bari bagize Tuff Gang itarasenyuka

Iri zina rya Jay Polly rero ryakomeje kugira uburemere ubwo yatwaraga irushanwa rya PGGSS4 ndetse arushaho kurenga imbibe haba mu bitaramo bitandukanye yakoreye mu Rwanda ndetse no muri Uganda.

Incamake uko iri zina Jay Polly ryahuye n’ibizazane mbere gato ya 2017

Mu gihe cy’isenyuka kw’iri tsinda na mbere yaho hagitangira kunugwanugwa itandukana ryabo,Jay Polly yatangiye gutungwa agatoki na bagenzi be bo muri iryo tsinda bamushinja ubusambo, ubuhemu ndetse n’ubugambanyi.

Aha umuraperi P Fla niwe wafashe iya mbere avumira ku gahera Jay Polly aho yabigaragaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yashimangiye ko impamvu uyu mugabo yirukanywe ari ukubera ubusambo.

Aha yatanze urugero rw’ukuntu adateze kuzibagirwa igihe Tuff Gang yabonye manager wabahaga amafaranga maze Jay Polly akabaca ruhinga nyuma akagenda ayanyereza gahoro gahoro kugeza ubwo iri tsinda ryacitse intege.

Yagize ati” Jay Polly yagiye agambanira abantu cyane, Tuff Gang twigeze kubona manager atwemerera amafaranga menshi Jay abyivurugutamo arayaturya . Green P, Bull Dogg na Fireman ibyo barabizi nubwo batinya kubivuga ariko njyewe sinahisha ukuri .”

Nyuma y’iyo nkubiri ye na P Fla Jay Polly yakomeje gutungwa agatoki n’abagenzi be basigaye ariko bamwe muri bo ntiberuye ngo babishimangire ariko iyo wabegeraga inyuma y’itangazamakuru wasanga bamuvugira mu matamatama.

Nyuma yo kwerura ko uyu musore atakiri muri Tuff Gang yagiye akora ibitaramo ku giti cye agatumira abandi bahanzi bakamufasha abo bahoranye muri iryo tsinda ntibahagaragare maze abafana batangira kumucikaho urusorongo ahari Jay Polly batangira kumwita kazungu.

Ibi byaje gukurikirwa n’igitaramo Jay Polly yateguye cyo kumurika Album ye mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 arikumwe na Ama G The Black cyabereye muri Petit Stade, ariko baza gutungurwa no gusanga stade yambaye ubusa aho abari bakitabiriye babarirwaga mu ijana, ibintu byaje guhesha iri zina indi sura itandukanye n’iyo ryari rimenyereweho mu myaka yo hambere ubwo umuziki ugezweho wari umaze gushing imizi mu Rwanda.

JPEG - 146.6 kb
Jay Polly yahombeye muri Petit Stade ubwo yamurikaga album ye

Dore uko ibyo bizazana bikomeje kubera inzira y’amahwa Jay Polly no mu mwaka wa 2017

Mu minsi ishize habonetse umusore witwa Ndagijimana Eric[ubusanzwe witwa X-Dirhor] ukunze gukorana n’abahanzi bamwe bya hafi,aherutse gushinja Jay Polly ubwambuzi n’ubuhemu nyuma y’uko ngo yamurangiye akazi ko kuririmba mu bukangurambaga ‘Nk’uwikorera’ bwateguwe na RGB bumvikana ko agomba kuzamwishyura ibihumbi 350 muri miliyoni uyu muhanzi yahembwe ariko arayamwima.

JPEG - 35.5 kb
X-Dirhor uherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze video Jay Polly arimo gusambana n’impunzi

Uyu musore yaje gufata umwanzuro atangaza ko agiyegushyira hanze amashusho agaragaza Jay Polly arimo gusambanya umukobwa w’impunzi nk’uko yakomeje kubishyira mu bitangazamakuru bitandukanye,icyakora nyuma uyu muhanzi aza kumvikana abwira uyu musore ko ibintu akomeje gukora atari byo amwumvisha ko azamwishyura bisa n’ibicecetse kugeza n’ubu.

Bidateye kabiri Jay Polly yashyize hanze indirimbo ye yitwa Too much agirango yigarurire abakunzi be nyuma y’igihe adasohora indirimbo, ariko icyaje gutungurana ni amashusho yayo arimo abakobwa bagaragaza ubwambure,byaje gutuma bamwe mu bafite aho bahurira n’umuziki nyarwanda kimwe n’abandi bafana bamagana iyi ndirimbo kugeza ubwo magingo aya benshi benshi batayicira akarurutega yewe ikaba yaranakomanyirijwe muri bimwe mu bitangazamakuru.

JPEG - 19.7 kb
Indirimbo too much Jay Polly yari yizeyeho kwigarurira abafana yakomanyirijwe na bimwe mu bitangazamakuru

Nyuma y’iyi nkubiri y’uruhuri rw’ibibazo byugarije Jay Polly, mu mpera z’icyumweru gishize kimwe mu bitangazamakuru cyatangaje ko uyu muhanzi atorohewe iwe mu rugo kuko ngo yirirwa akubitwa n’umugore we kabone ngo niyo yagiye mu bitaramo agatinda gutaha cyangwa hari ibyo yasize adatunganyije ahamagarwa igitaraganya yagerayo agakubitwa ,ahanini bikavugwa ko ari intandaro yo kuba yararozwe,gusa ibi byo tukaba tukibikurikirana.

Hamwe n’uru ruhuri rw’ibibazo uyu muhanzi akomeje guhura nabyo hakaba hagikomeje kwibazwa iherezo ryabyo, niba azabyigobotora izina Jay Polly rikongera gushinga imizi kuburyo muri aya mezi asigaye ngo uyu mwaka urangire azaba yongeye kuba uwo yari we cyangwa niba azarushaho kurembera kugeza ubwo yibagiranye burundu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ganza - 19/06/2017 saa 21:15

murabambere mugusebya noguharabika
Kanda hano umusubize

kabutura na lambo - 17/06/2017 saa 11:39

uy muhore yanyara biri serieux
Kanda hano umusubize

manzi - 15/06/2017 saa 03:27

ariko tuzatera imbere ryari? iriya video itwaye iki? ubu c izo twirirwa twumva zo hanze video zazo zimeze zite mureke abayikunze bayirebe abatayishaka bayireke ariko ndumva kwivanga.mubuzima bwite bwumuntu ataribyo
Kanda hano umusubize

Flodouard - 14/06/2017 saa 05:30

kubera iki abantu babona umugore or umukobwa bakamubonamo igitsina aho kubona ko iri umuntu ubu ni uburwayi bukomeye bugiye koreka imbaga.
Kanda hano umusubize

hatari - 13/06/2017 saa 18:08

Iyi nyasto yaryohera imboro pe.... biragaragara ko afite amazi... @Eddy nibagushakire numéro ye umwereke tu...
Kanda hano umusubize

nitwa mpuhwe - 31/12/2017 saa 22:52

ibyontago aribyiza musaza
Kanda hano umusubize

dj paccy - 13/06/2017 saa 18:04

gusa ndababje ura nukuri jyewe jay Polly ibirikumubaho arabiziko yampemukiye kandi ntamuntu tumse umpemukira ngo abone amahoro numugorewe araje ajye amukubita aboneko yahemukiye akamanyu kumutsima mugihe cya guma guma
Kanda hano umusubize

True talks - 15/06/2017 saa 12:54

jay arashoboye azagaruka natirara cg akareba kure kuko aho ageze yarahameritaga so nashyiremo agatege
Kanda hano umusubize

eddy - 13/06/2017 saa 12:56

njyewe umuntu wampa contact zuriya mukobwa wambaye igikariso cy`'umweru namusengerera kabisa uwampuza nawe afiwe igihembo nabonye gifite umubiri mwiza
Kanda hano umusubize

ganza - 19/06/2017 saa 21:14

muzapfa nabi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X