Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abafana bitege iki ku itsinda rya Tuff Gangs ryatangiye kwihesha icyubahiro mu bitaramo?

Hashize igihe kitari kinini itsinda rya Tuff Gangs ryongeye kwihuza nyuma y’uko ryari ryarasenyutse ahanini biturutse kuri bamwe mu nkingi za mwamba muri iri tsinda aribo Jay Polly na Bull Dog.


Nyuma y’uko aba basore bongera kwihuza ariko hatarimo P Fla,bavuga ko ikibaraje ishinga ari ukongera kugarura icyubahiro n’izina ryabo ndetse bakaba baharanira kwisanga muri Guma Guma nk’uko Jay Polly aherutse kubigarukaho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru.

Jay Polly avuga ko iri tsinda ryazajya ryitabira ibitaramo bitandukanye ari kumwe naryo cyane cyane irushanwa risumba ayandi mu Rwanda PGGSS kuko we yamaze gukuramo ake karenge ubwo yaryegukanaga igihe abagize itsinda,buri wese yitabiraga amarushanwa ku giti cye batarebye ku by’itsinda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018,itsinda Tuff Gung ryongeye kugaragariza abakunzi baryo ko ryiteguye kubagezaho ibikorwa by’akataraboneka ndetse banagaragaza ku mugaragaro ko bamaze kongera gusenyera umugozi umwe aho kugeza ubu rigizwe n’abasore bane, Bull Dogg, Jay Polly, Fireman na Green P havuyemo P Fla ubu nawe ufite indi mishyingaye ku giti cye.

Jay Polly yatangaje ko bishimiye gutangira 2018 baririmba mu gitaramo gikomeye kandi bagasanga n’abafana babo babashyigikiye, uyu mwaka ngo waba ari uw’amahirwe kuri bo.

Jay Polly avuga ko kuba itsinda Tuff Gang ryarishatsemo igisubizo rikongera kwiyubaka,ari amahirwe akomeye kubarigize kuko bizabafasha kwitabira amarushanwa atandukanye ndetse no kwitabira ibitaramo ku buryo bworoshye kandi ngo akaba abona ko bitarambiranye rishobora kuzubaka amateka rikanegukana PGGSS.

Yagize Ati “Twashyize hamwe. Turi itsinda ubu. Tuff Gangs turashaka gukora amateka tukanegukana irushanwa rya Guma Guma natwe tukajya mu mateka y’abaritwaye ubu ni ugukorana imbaraga njye na bagenzi banjye tukabigeraho”.

Jay Polly avuga ko nubwo yegukanye PGGSS ngo bitamubuza kurisubiramo ari ku mazina ya Tuff Gangs kuko bazaba barabaye itsinda. Ngo kuba Tuff Gangs yarabaye itsinda ntibimuheza kuzabafasha muri iryo rushanwa mu gihe baba batorewe kurijyamo.

Jay Polly yagarutse ku musore P Fla nawe ukomeje kugaragarizwa urukundo rudasanzwe n’abafana bakaba barigeze no kubana muri Tuff Gangs ko ubu atari muri Tuff Gangs ahubwo ko yafashe izindi nzira ze kandi ngo nabyo nibyiza.

Ati “icyo namubwira ahubwo ni ukuzagira amahirwe mu rugendo rwe rw’umuziki.”

Umuhanzi Jay Polly yatangaje ubyuko Tuff Gang iramutse igize amahirwe yo kwitabira PGGSS ko yajyana nayo nk’umuririmbyi w’itsinda mu gihe we yamaze kwegukana ibihembo by’iri rushanwa ubwo yegukanaga PGGSS3 nyuma ya Tom Close wegukanye iyambere na King James wegukanye iya 2.

Indirimbo "For someone" iri tsinda riherutse gushyira hanze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mikel - 8/01/2018 saa 04:13

Njye sinkunda imiziki cyane ariko aba bahungu ndabakunda pee batanga ubutumwa.mukomereze aho gusenyuka kwanyu byari byarambabaje
Kanda hano umusubize

- 10/01/2018 saa 06:31

WARAP tfgz!
Kanda hano umusubize

Peter - 5/01/2018 saa 13:31

Ndatanga inyunganizi Jay polly yatwaye guma guma ya kane kuko iya gatatu ni Riderman wayitwaye,murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X