Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abakiristu bo mu Rwanda bamaze kurambirwa ivugabutumwa rya bamwe bari gutobanga umurimo w’lmana.

Abakristo bo mu Rwanda bakomeje kwijujutira ivugabutumwa rya bamwe muri iyi minsi bari gutobanga umurimo w’ Imana , bakagenda bamamaza ku ma Radio na Television bahamagara abantu ngo baze barabona ibitangaza bahagera bacucurwa n’ udufaranga twabo.

Nubwo bitoroshye kubabona babivuga muruhame iyo ubegere bagira icyo babivuga ho baba babonye aho babyandika ngo bahanyuze ibitekerezi byabo barandika , bamwe mu bakiristo bahamya ko ivugabutumwa ryo muri iki gihe mu Rwanda bamwe bakomeje kurivangira kugeza aho hari umubare utari muto bamaze gufata icyemezo cyo guhurwa amadini n’amatorero.

Ivangirwa rikomeje gufata indi ntera aho usanga muri iyi minsi hamamazwa ibiterane byo gukiza indwara,gutanga abagabo,gutanga ubukire,gutanga ihumure n’amahoro., nyamara bakibaza nimba aribwo butumwa abakristo muri iyi minsi bacyene bikabashobera

Twifashishije ubutumwa bw’ umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda Nicodem aho yanditse amagambo akomeye kurukutarwe rwa facebook agira ati “Maze iminsi numva benshi bamamaza ngo bafite ibiterane bikomeye byo gukiza indwara,gutanga abagabo,gutanga ubukire,gutanga ihumure n’amahoro.

Yewe hari uwo niyumviye njye ubwanjye ndanamwibonera avuga ngo azakiza indwara abantu bazaze ari benshi ngo yiteguye gukora ibitangaza.

Ibi kandi bikurikiwe n’ibiganiro maze igihe mbona ku ma televiziyo ndetse nkabyuma no ku maradiyo byibanda ku kuvura no gukiza indwara ,gutanga urubyaro,ubukire n’ibindi.Gusa hari abo numva bemeza badashidikanya ko bakora ibitangaza.Njyewe nemera ko imbaraga z’Imana zikora cyane ndetse ariko kuki benshi babyiyitirira nibura ntibanavuge ko Imana ariyo yabakoresheje?Ese nta zindi nyigisho babonye dukeneye uretse ibitangaza ku buryo aribyo byamamazwa mu binyamakuru byinshi?

Hari umushumba umwe ntavuze hano wigeze gukorera umugore umwe wari utwite,maze umubyeyi yitura hasi arazahara cyane bifata umwanya munini ngo yongere abone akuka.

Uyu mudamu yabwirwaga ko ngo afite amazi mu nda kandi ko Satani ashaka ku mutwara uwo atwite bityo ko akwiriye delivrance.
Umuryango we wahise uzinukwa cyane imisengere y’abo wise abarokore kuko yari yinjiye muri barokore vuba.”

Kuri ubu butumwa hatanze ibitekerezo byabantu benshi bigaragaza kutemeranywa nabamwe mu bakora iryo vugabutumwa nka Jyamubandi Deo uvuga ko Imana ari yo ikora ibitangaza,ati:”ntibakabyiyitirire ahubwo hashimwe Uwiteka ubashiboza gukora ibyo bitangaza kuko bo ubwabo ntacyo bashoboye Yesu ni we ushoboye tumuhe icyubahiro”.

Undi we wititwa Gasha yagize ati” Aho baradutuburira kuko njye sinashidikanyako arabakozi basatani…impamvu muri matayo 24 yesu yerekana abahanuzi bibinyoma nabazakora ibitangaza …yesu iyo yakizaga umuntu icyambere yabanzaga gukiza ubugingo niyo mpamvu yakunda kubwira umuntu ati ibyaha byawe urabibabariwe …ikindi kwizera ….

Ibi noneho byaje kuba agahuma munwa aho hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda hasigaye haradutse abavugabutumwa biyita ngo ni abasatuzi’aho ngo kugira ngo umuhagurutse aje kukubwiriza ubutumwa ugomba kubanza guciririkanya nawe ibiciro by’amafranga uzamuhemba,bikaba bikomeje kuba agatereranzamba niba umurimo w’lmana ukiri umwimerere cyangwa warabaje business kuko abantu basigaye bawutobatoba.

Twasoza inkuru yacu tubwira abakristo n’ abagoreka ijambo ry’ Imana ko bakwiriye kutondera ibyo bavuga n’ ibyobumva bagakurikiza ijambo ry’ Imana ribivuga muri Yohana 4:1-6 hagira hati “Bakundwa, ntimwizere imyuka yoseahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi, Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana,

ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.
Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi.
Abo ni ab’isi: ni cyo gituma bavuga iby’isi ab’isi bakabumvira.

Ariko twebweho turi ab’Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw’Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w’ukuri n’umwuka uyobya uwo ari wo.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karayiga - 24/04/2018 saa 05:35

Ibyo Pastors bakora biteye ubwoba.Ibyo babwira abantu,biba biganisha ku ifaranga. Aho kwigisha Ubwami bw'imana nkuko Yesu yadusabye muli Matayo 24:14,bahindutse Fortune Tellers (Diseurs de bonne aventure).Ngo muzaze mbakorere Deliverancy,mbakize indwara,nirukane Inyatsi,mubone Fiyanse na Promotion ku kazi,etc...Abantu bagerageza kwigana Yesu n'Abigishwa be,ni abahamya ba Yehova. Nibo bonyine bajya mu nzira,mu masoko no mu nzu z'abantu,bakabwiriza ubwami bw'imana kandi ku buntu.Nta na rimwe basaba icyacumi.Kandi koko muli Matayo 10:8,Yesu yasabye abayoboke be gukorera imana ku buntu.Abigishwa be iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n'ayo mafaranga yawe" (ibyakozwe 8:18-20). Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi kuko nta masambu bagiraga (Kuva 18:21-24). Umuntu wese utigana Yesu,ntabwo aba ari umukozi w'imana.Bible imwita "umukozi w'inda ye" (Abaroma 16:18).
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 24/04/2018 saa 08:54

WARI WATANGIYE NEZA rwose, werekana ibizira bikorwa n' ABASHUMBA GITO, ari nabo bahanuwe muri 1Tim.6:5: « n'impaka z'abantu BONONEKAYE UBWENGE, bakamyemo ukuri, BIBWIRA YUKO KUBAHA IMANA, ARI INZIRA YO KUBONA INDAMU.» >> Kwamagana ibibi bikorwa n'Abashumba gito, ni ngombwa rwose. Ikibabaje n'uko WARANGIJE NABI, USINGIZA IDINI Y'ABAHAMYA. * Abahamya kuki MURAMYA IDINI yanyu ? Igihe cyose MUBA MUVUGA IBIGWI IYO DINI YANYU !! Ese Ntimuzi ko Yesu yavuze ati: " NTAWE UKEZA ABAMI BABIRI"? (Luka.16:13) * Umuntu usesengura neza imikorere yanyu, abona neza ko MUKEZA ABAMI BABIRI: .1. IDINI. .2. IMANA >> Uwo mwami wa mbere witwa IDINI, niwe MUHA AGACIRO gakomeye cyane: Idini niryo MWAMAMAZA. Niryo MUVUGA IBIGWI. Niryo MWIRATA. Niryo MUHOZA MU KANWA amanywa n'ijoro. Niryo MWANDIKA MURI COMMENTS kuri interineti... >> Mu gihe ABAKRISTO BA MBERE BAMAMAZAGA KRISTO, bikanatuma ABABUMVAGA b'i Antiyokiya BABITA ABAKRISTO, (Ibyak.11:26) kuko KRISTO ari we BAMAMAZAGA, Kristo ariwe BAHAMYAGA, KRISTO ari we BAHOZAGA MU KANWA, nkuko yabibategetse mu ibyak.1:8: «Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi MUZABA ABAGABO bo KUMPAMYA, i Yerusalemu... NO KUGEZA KU MPERA Y'ISI" >> Abakristo bagomba GUHAMYA KRISTO, kugeza ku mpera y'isi. None mwebwe aho guhamya Kristo, MURAHAMYA IDINI. Aho KWAMAMAZA KRISTO, muramamaza idini. Aho KUVUGA IBIGWI BYA KRISTO, muravuga ibigwi by'idini. Aho KWIRATA KRISTO, murirata idini... >> NDABAHAMAGARIRA n'ijwi rirenga KWIHANA. Kuko GUKEZA ABAMI BABIRI ni icyaha gikomeye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X