Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abantu basetse imbavu zirabarya mu gitaramo cyahuje abahanga mu rwenya muri Afurika (Amafoto)

Igitaramo cy’urwenya cyahurije hamwe abahanga mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu gusoza iserukiramuco rya Seka Festival cyitabiriwe n’abantu benshi, cyabereye mu mahema ya Camp Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018.

Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seke Festival’ ryari umwihariko mu byerekeye ubuhanzi bwo gusetsa no gufasha abantu kugorora imbavu. Ni ryo serukiramuco rya mbere ryo gusetsa ribereye mu Rwanda, ryateguwe na Arthur Nation isanzwe ibarizwamo Nkusi Arthur, umunyarwenya umaze kwigaragaza mu karere.

Seka Festival, ni iserukiramuco rijya gusa n’ibitaramo bya ‘Seka Live’, ryo ryari umwihariko kuko ryahurije hamwe abanyarwenya batandukanye bo mu bihugu bya Afurika mu gihe ibi bitaramo by’uruhererekane byo byatumirwagamo umuhanzi umwe ukunzwe agafatanya n’abasanzwe babikora mu Rwanda.

Igitaramo gisoza Seka Festival cyasaga n’umwihariko, kuko mu bantu benshi bari bacyitabiriye hari harimo n’ibyamamare. Ihema rya Camp Kigali ryari ryakubise ryuzuye ku buryo bitari byoroshye kubona icyicaro ku bantu bahageze nyuma ya saa moya z’ijoro; ugereranyije iki gitaramo cyakiriye abantu basaga ibihumbi bibiri na magana atanu.

Igitaramo cyatangiye ahagana saa moya n’igice z’umugoroba (7:30pm), nuko abanyarwenya Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omondi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Mammito(Kenya), Idriss Sultan (Umunya-Tanzania watwaye Big Brother 9) na Arthur Nkusi (Rwanda) basetsa abantu mu gihe cy’amasaha arenga abiri badahagaze.

Bimwe mu by’ingenzi byashimishije abantu cyane byateweho urwenya ni uburyo Kenya yakoze agashya igatora Abaperezida babiri [Uhuru Kenyatta na Odinga], ruswa mu bihugu bya Afurika, isuku idasanzwe muri Kigali n’ibindi.

Chipukeezy, umuhanga mu rwenya asa n’uwa mbere wazamuye ibyishimo cyane ubwo yavugaga uburyo iwabo muri Kenya bafite umwihariko utabona ahandi ku Isi nk’igihugu gitora Perezida mu gutangaza amajwi hakaboneka abakandida babiri batsinze.

Yashimangiye ubuhanga bwe ubwo yateraga urwenya ku rukundo rwa Diamond na Zari ruherutse gushyirwaho iherezo. Yagize ati “Ndababwiza ukuri njye narishimye cyane kuko Diamond turangana, Diamond yaterese umugore ungana na nyina ntabwo byari guhura.”

Chipukeezy yongeho ati “Diamond afite umugore muri buri gihugu, na hano aramufite niko bambwiye. Ari hano?” Abafana bahise bazamura amajwi icya rimwe baravuga bati “Yego”. Abenshi wumvaga bavugira mu matamatama izina ‘Shaddy Boo’.

Mammito wo muri Kenya, ni we munyarwenya rukumbi w’umukobwa wagaragaye muri iki gitaramo. Yatangiye avuga uburyo iwabo muri Kenya bahagaze neza mu guha icyuho ruswa, ati “Iwacu muri Kenya duhagaze neza muri ruswa, njye mvuka Kibera. Mwebwe hano nta ruswa mugira? Aaah muri gutenguha Afurika.”

Yongeye gusetsa abantu cyane avuga uburyo mu Rwanda hari abasore beza cyane ndetse ngo umukunzi we aramutse amenye ko yamuciye inyuma akaryamana n’Umunyarwanda ngo ntiyamurenganya.

Salvador yibanze ku gutera akabariro…

Kabuhariwe mu gusetsa muri Uganda, Salvador yakurikiyeho. Mbere yo gutera urwenya yabanje kubaza niba muri Seka Festival hari Abanya-Uganda barimo, amajwi ya benshi yateye hejuru amwikiriza undi na we ati “Nari ngatangaye, Abagande iteka uzabasanga hose. Nimutahe iwacu mudufashe kubaho nabi, nimuze dutahe tujye gusangira akababaro. Museveni aracyari ku ntebe…”

Yahise yanzika n’urwenya rwibanze cyane ku byerekeye imibonano mpuzabitsina. Yasekeje benshi baratembagara ubwo yavugaga ko atumva neza uburyo umusore cyangwa umugabo ashobora kumara amasaha abiri atera akabariro.

Yavuze ko ahanini abasore bamara icyo gihe kingana gutyo usanga ari abatagira akazi. Hari aho yagize ati “Ntabwo mbyumva, igikorwa kimwe [abereka ikimenyetso] kikamara amasaha abiri! Gute ubwo? Kwinjiza no gusohora, amasaha abiri?”

Klint Da Drunk no kumureba birasekeje…

Ni umuhanga mu rwenya ku rwego mpuzamahanga. Yakoreye ibitaramo bitabarika iwabo muri Nigeria, muri Ghana, muri Afurika y’Epfo, mu Bwongereza no mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

Uyu mugabo iyo asetsa aba yitwaye nk’uwasinze ndetse koko utamumenyereye ushobora gukeka ko yabanje kwimara icyaka mbere yo kuza mu gitaramo. Iyo asetsa, aba ahagaze adandabirana ndetse hari igihe acishamo akagwa hasi nk’uwasinze.

Kureba Klint Da Drunk byonyine uhita ukubita igitwenge, n’iyo wihagazeho birangira agusekeje kuko hari n’igihe akwegera akakubaza akabazo gato wamusubiza agahita akubwira ijambo rizamura umusemburo utuma ukubita igitwenge.

Yageze imbere y’abafana areba nk’uwafashe manyinya ndetse kurira urubyiniro byabanje kuba intambara kuko yabandagaraga nka kumwe abananijwe n’umusemburo bibagendekera.

Yatangiye avuga ko ubwe yemera ko nta bwenge agira, bose icya rimwe bakubise igitwenge abandi amarira y’ibyishimo atangira gushoka. Ubwo bari bagikwenkwenuka, yahise ababwira ati “Namwe nyine mwaje kureba igicucu, muri ibicucu bigenzi byanjye!” Si uguseka bose bivuyeyo.

Yongeyeho ati “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda ariko ndakariye Perezida wanyu.” Bose bahise bagwa mu kantu baraceceka, Klint ahita ababwira ati “Nabuzwa n’iki kumurakarira Kigali ifite isuku ingana gutya? Muzaze Lagos murebe. Uriya ni umujyi usurwa rimwe risa, nta muntu wifuza kuhagaruka.”

Klint yahise akomeza urwenya rwe yibanda cyane ku buzima bw’iwabo muri Nigeria, by’umwihariko yavuze kuri sinema yabo n’uburyo hari ibintu biberamo bisekeje cyane. Ati “Ni gute umuntu bamukinisha yapfuye mu kanya akazuka yambaye umupira wa Gucci?”, ibi kutabiseka byari bigoye.

Yanakomoje ku muziki wabo n’uburyo abahanzi bandika indirimbo zifite amagambo adafite ibisobanuro, ati “Umuziki wo muri Nigeria ubwabo ni ubugoryi gusa. Ni gute umuntu aririmba ngo From Lagos to London shaking boom boom!!” arongera ati “Ubwo umukobwa yaba afite ikibuno giteye gute ku buryo yava i Lagos akagera mu Bwongereza agitigisa? Nshuti zanjye harimo intera y’amasaha arenga atandatu.” Ibi nabyo byatumye baseka baratembagara.

Klint Da Drunk, umwe mu ba mbere bakomeye mu rwenya muri Afurika
Uburyo abahanzi bo muri Nigeria baririmba nabyo ngo biteye kwibaza. Ati “Ese amagambo baririmba ubabwiye ngo bayandike babishobora… aporokoto, ashawoooo, awosha, nwa Baby....popo!”

Yateye urundi rwenya ku buryo indimi z’amahanga zibamo ibintu biteye kwibaza ndetse ntizubahirize uburinganire. Nko mu Cyongereza, yatanze urugero ati “’Give her her book’, ibi hari ubihakana se? Ni byo kandi byujuje amategeko, utabyemera nave hano, ariko se ‘Give him him book!" Bose icyarimwe bahise baturika baraseka. Nawe ati “Uburinganire bukwiye kubaho no mu ndimi, tukajya tuvuga ‘Give me me book, give them them book,…”

Klint Da Drunk yasoje yerekana ko ari umunyempano no mu gutigisa umubyimba. Uhereye ku ijambo rya mbere yavuze kugeza asoje, akenshi wasangaga risekeje; byageraga ku myambarire ye n’uburyo yari yazinze ipantaro ugukuru kumwe adandabirana kwihangana bikanga ugaseka.

Mr Nice, ni we wasoje igitaramo, yaririmbye za ndirimbo ze hafi ya zose zakunzwe mu myaka ya 2000. Yanavuze ko ‘ari we se w’abahanzi bose bagezweho muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse ngo ntibishidikanywaho’.

Iki gitaramo cyari giteguye neza ku rwego ruhanitse, haba mu buryo gahunda zakurikiranaga, kubahiriza igihe, umuteguro n’ibindi byose. Umufana wese yasohotse avuga ko yanyuzwe!

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/03/2018 saa 21:08

Mwibagiwe kuvuga kur sultan wataye ibaba mwisoko.
Kanda hano umusubize

M. Charles - 26/03/2018 saa 09:49

mwiriwe, nonese ko nta video mutweretse koko ngo natwe mudusangize kuri ibyo byishimo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X