Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abanyamakuru n’abahanzi ba Gospel bamwe mu mashyiga y’Inyuma mu idindira rya Gospel n’itoneshwa rya Secular-IGICE CYA I

Uko iminsi ishira niko iterambere mu Rwanda rigenda rikataza ku mpande zose aho usanga buri kintu ku bwacyoo kiri gutera imbere,gusa muri iyi nkuru tugiye kwibanba mu bijyanye nimikorere y’itanmgazamakuru rya gikiristu (Gospel Media) ndetse n’abahanzi bakora ibihangano bijyanye no kuramya no gushimisha Imana(Gospel Artist).

Iyo Usomye amateka neza kuva kera usanga mbere y’uko umuziki cyangwa se ibikorwa benshi bita ko ari iby’isi (Secular) byari inyuma cyane mbere hakaba hariho indirimbo nyinshi zo guhimbaza Imana kuruta iz’isi.

Umuntu yavuga ko umuziki w’u Rwanda w’indirimbo z’isi watangiye kugira imbaraga mu mwaka wa 2006 kuzamura aho usanga abastari tuzi uyu munsi aribo bakoze cyane ukamenyekana ,aha twavuga nka Lick Lick ,Dr Jack,Morix ndetse n’abahanzi bakorerwaga indirimbo (aho umuntu yavuga ngo nibwo umuziki wa secular watangiye gusakuza no gukundwa),mbere yaho abantu bumvaga cyane indirimbo z’indundi,intanzania,ingande n’izindi zo hakurya y’amazi,gusa muri icyo gihe nubwo umuziki wa secular wari uri hasi uwa Gospel wo wari ku rwego rwo hejuru kuko hariho amakorali menshi akora indirimbo zigakundwa cyane ,aha twavuga korali Hoziana,Batania, n’izindi nyinshi ,gusa kuri uyu munsi umuziki wa Gospel usa nuwagiye hasi cyane uwa secular ujya juru .Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mpamvu nyinshi zituma Gospel ikomeza kujya hasi kuruta secular.

1.Itangazamakuru rya Gospel

Mu Rwanda hari umubare mwinshi w’ibitangazamakuru bya Gospel haba ibyandika kuri internet,Radiyo ndetse n’amateleviziyo akora gusa ibijyanye na Gospel,aha rero byagakwiye ko igikorwa kijyanye na Gospel kimenyekana cyane kuko bafite uruvugiro kandi ngo iyo ukurikiranye no mu binyamakuru byandika kuri internet usanga icyabanje kubaho mu Rwanda ari icya Gospel,umuntu akibaza ese ni kuki ibikorwa bya gospel bitamamara cyane.

Mu byukuri nubwo ibi bitangazamakuru biriho ariko usanga bidakurikirwa cyane, kuko byibanda ku bintu bimwe gusa,ibi akenshi bigaragarira ku ntonde zigenda zigaragazwa ugasanga nko mu Rwanda ibitangazamakuru bisurwa cyane kugera nko muri 50,nta cyandika inkuru z’iyobokamana kirimo.

Ikindi ni imikorere y’ibi bitangazamakuru aho usanga mu mahame yabyo adashobora kwandika inkuru mbi cg se ikitameze neza kivugwa ku mukozi w’Imana uyu nuyu,kuko wenda hari ukundi kuntu baganiriye cyangwa se baziranye.

Burya abanyarwanda bamaze kujijuka ntabwo azumva Pastori kanaka yasambanye wenda cyangwa yakoze ikintu runaka kitari cyiza,abibone mu bindi bitangazamakuru bitari ibya Gospel,naho icya Gospel bizwi ko ariko kazi asange iyo nkuru ntyayirimo wenda ntibayanditse kuko igitangazamakuru ari icye,cyangwa se kuko hari ukundi aziranye na nyiracyo,bityo uwo muntu azahita abona ko nubwo ukora itangazamakuru rya Gospel mu byukuri hari ibyo mutandika bityo ahite agutera icyizere kuko iteka ryose ahora abona inkuru zibitaramo cyangwa se indirimbo nshya zasohotse gusa.Ibi rero bikagenda bigabanya abasomyi cyangwa se abasura ibitangazamakuru.

2.Abanyamakuru bakora Gospel

Aba banyamakuru nabo akenshi bagira uruhare rukomeye mu idindira rya Gospel n’izamuka rya secular.Mubyukuri habaho amahuriro atandukanye y’abanyamakuru,hari ihuriro ry’abanyamakuru ba Gospel n’ihuriro ry’abanyamakuru ba Secular,gusa usanga abanyamakuru bakora Gospel nubwo bivugwa ko bamamaza Gospel ariko ugasanga bo bibanda cyane kuri Secular.

Aha akenshi bigaragara nko mui bitaramo,niba umuhanzi wa Gospel yakoze igitaramo kikitabirwa n’umwe mu bahanzi ba Secular,usanga umutwe w’inkuru yanditse harimo ko wa muhanzi wa secular yitabiriye igitaramo cya Gospel,mubyukuri ugasanga we icyo yibanzeho cyane ni unmuhanzi wa Secular cyane kurusha uwakoresheje igitaramo.Aha rero bizakomeza gusubiza wa muhanzi wa Gospel hasi ,kuko hari nuzasoma inkuru ntiyite kuwakoze igitaramo ahubwo yibonere kanaka wo muri secular,ibyo bitumen amazina y’abahanzi ba secular akomeza kugaruka mu matwi y’abantu ku mpande zombie haba muri Gospel no muri secular bitume yamamara bikabije naho uwa Gospel we akomeze kujya hasi kuko ntaho avugwa n’abagakwiye kumuvuga bivugira Secular.

Ikindi wenda umuntu yavuga wenda nko kubanyamakuru ba Radiyo na Televiziyo bakora ibiganiro bya Gospel cyangwa se intonde z’indirimbo ,bashobora kunyuzaho indirimbo y’umuhanzi wo muri secular wakoze Gospel nk’incuro icumi k’umunsi kandi wenda imaze nk’icyumweru isohotse ,ariko iy’umuhanzi wa Gospel yasohotse uwo munsi kugira ngo banayinjize mu mashini (computer) ni ikibazo, ugasanga kuyikina ntibishoboka ahubwo hahoramo iya wa muhanzi wa secular wenda utanazi ko bayifite, utanazi icyo gitangazamakuru ubwacyo.

Ibi ugasanga kuruhande rumwe bituma nta muhanzi wa Gospel uzakenerwa na Kompanyi runaka ngo ayamamarize kuko ibona ntaho azwi.

3.Abahanzi bakora Gospel

Burya ngo ukoma urusyo akoma n’ingasire,Abahanzi nabo ubwabo bagira uruhare mu idindira no kudatera imbere kwabo haba mu kumenyekana no kugira amafaranga.

Akenshi usanga aba bahanzi nabo batagira ubumwe muri bo ndetse nabo ugasanga ntibatezanya imbere,ibi akenshi bigaragararira aho umuhanzi umwe adashobora gusangiza abakunzi be igihangano cya mugenzi we ,ariko ugasanga yasangije abakunzi be igihangano cy’undi muhanzi wo muri secula,ibi byagaragaye cyane ku ndirimbo ya Tom Close Yise “Thank You” mubyukuri ni bake mu bahanzi baririmba indirimbo za Gospel usanga atarayisangije abakunzi be,ariko washaka indi y’umuhanzi mugenzi we bakorana Gospel yasangije abantu ukayibura.

Ikindi ni uko nko mu bitaramo cyangwa se ahandi baba bahuriye usanga abahanzi ba Gospel baharanira cyane kuba bari kumwe nabakora Gospel cyangwa se kwifotozanya nabo,bikabatera ishema ko kanaka wo muri Gospel bifotoranije cyangwa se bari kumwe ,ariko yakwifotozanya nundi wo muri Gospel bahuje umwuga numurimo ugasanga ntabwo abyishimiye rimwe na rimwe ntanubwo iyo foto ayisangaije abakunzi be.

Ikindi ni uko abahanzi ba Gospel usanga barwanira gukorana indirimbo nabahanzi ba Secular,rimwe na rimwe bakanishyura amafaranga menshi ngo bayikorane,hakaba hari na bamwe bangirwa kabone nubwo batanze ayo mafaranga,ariko akaba atayashora mundirimbo ngo arebe mugenzi we bakore indirimbo nziza n’amashusho meza yo ku rwego rwo hejuru.

Aha rero bituma ku mpande zose batumva cyane ndetse banasuzugurwa kuko uwo winginze ngo mukorane umuhe amafaranga ,azahita agukura mubo yatekereza gukorana nawe kuko azabna yumva umufata nk’ikigirwamana.

4.Imyitwarire y’abahanzi

Mu bahanzi bamwe na bamwe usanga bashaka kwitwara nkaba Secular haba mu myitwarire,imyambarire ,imivugire ndetse n’imikorere.Aha usanga wenda nkabakora Hip Hop bakunze kwambara nkuko babona abo muri Secular Bambara,bityo gasanga abakurikirana izi mpande zombie babibona nko kwigana,naho mu bakurikirana Gospel ariko bakanabona Secular bavuga ko ari uburara no kwihisha mu murimo w’Imana kuko we azabona ibyo abonana aba secular aribyo nawe wambara ,naho ubimkurikirana byose we azaba yaramaze kubibona nabobna nawe wabikoze avuge ko wiganye bityo uhore uri hasi ku mpande zose.

5.Kudategura ibikorwa byagutse no gutinya guhomba

Mubyukuri mu Rwanda hari ibikorwa bike byagutse bihuza abahanzi ba Gospel cyangwa se ibitaramo bikomeye bitegurwa nabo.Aha iyo urebye neza usanga mu Rwanda hari irushanwa rya Groove Award ryonyine rihemba abahanzi bakoze neza uwo mwaka,naryo kandi usanga rizunguruka (road show) mu nsengero nkeya nazo zo muri Kigali gusa,hakaba Igikorwa gitegurwa na Isange Corporation nacyo gihemba indashyikirwa gusa.

Ndetse iyo urebye ibitaramo bitegurwa nabahanzi ba Gospel,usanga bitari ibitaramo bigari cyane ndetse ugasanga ntanubwo bifata impande n’impande ngo bizane abahanzi bakomeye ku mubumbe cyangwa se muri Afurika,uretse Easter Celebration ijya itegurwa na Patient Bizimana agatumiramo abahanzi bibyamamare nabwo icyo gitaramo kiba rimwe mu mwaka.

Nko kuri iyi ngingo iyo urebye muri Secular usanga nta muhanzi ukomeye muri Afuriika utaraza mu Rwanda kandi bo bakagira ibirtaramo bitandukanye nka za Beer feast,Kigali Up,Juzz Junction,za PGGSS, nibindi byinshi ,ndetse ugasanga bon ta bwoba bafite bwo gushora kuko usanga bo bashobora no gutumira abahanzi basaga 3 mu gitaramo kimwe gusa kandi bakabishyura.

Izi ngingo zimaze kuvugwa hejuru ndetse n’izindi nizo zituma abahanzi ba Gospel bahora hasi y’aba Secula ndetse ugasanga abahanzi ba Secular nibo batumirwa ahantu hakomeye,kwamamaza amakompanyi akomeye ndetse ugasanga ni nabo bakize kurusha aba Gospel ,aho usanga umuhanzi wa Secular amaze umwaka mu muziki akaba yaguze Imodoka nziza ariko uwa Gospel umaze imyaka 5 ntayo aragura.

Iki ni igice cya mbere ,turacyabategurira iyi nkuru tuzabagezaho n’izindi ngingo mu gice cya 2 cy’iyi nkuru.

Christian N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mama Kaliza - 8/02/2018 saa 02:08

Ariko Mana aba bana b'Imana baragowe pe, njya numva ukuntu abahanzi bandi batumirwa bakishyurwa za miliyoni ariko umuhanzi w'Imana we yatumirwa bakamubwira bati Imana iguhe umugisha , abamupfuye agasoni bakamuha agatike.Uretse k nabo batuhagararaho nabo iyo jmupastori amutumiye bamuca ibihumbi mirongo itanu (50000) kuko abanyarwnda twamenyereye gukatuza ukumva pastori ati ngwino ndaguha ibihumbi icumi (10000).ubu se koko uyu muhanzi azubaka inzu cyangwa agure akamoda nta kandi kazi afite cyangwa ahandi hantu akura? Bana b'Imana nukuri Imana izajye ibarengera
Kanda hano umusubize

Joyce - 7/02/2018 saa 19:12

Itangazamakuru rirakora pe, aho mwabeshye ahubwo burya ntabwo abanyamakuru bazakundisha umuntu icyo atiyumvamo, none se ni gute uzambwiriza kandi mbona unusha ibyaha koko, kandi njyewe ndumva kuba abanyamakuru bacuranga indirimbo zabahanzi ba secular ni uko ziba zirimo ubutumwa , njye numva ntacyaha
Kanda hano umusubize

Dada Chance - 7/02/2018 saa 19:08

Gusenga, ubumwe, gukora cyane no kubaha Imana niho uterambere rya Gospel riri, niba ibyo bidahari byagorana ko iterambere ribaho
Kanda hano umusubize

Muneza - 7/02/2018 saa 19:06

Gospel yo mu Rwanda izatera imbere mu gihe imyumvire nayo yateye imbere ndetse nudutsiko turimo two kuryana twavuyemo naho ubundi sha ngaho aho nibereye pe
Kanda hano umusubize

Pastor John - 7/02/2018 saa 19:04

Bwoko bw'Imana nimuharanire ubugingo kuko aribwo bufite umumaro!
Kanda hano umusubize

jules - 7/02/2018 saa 19:03

Erega burya aho kugira ngo ukorere Imana ubeshya wabireka kuko niwo muvumo wa mbere, njyewe nzi abanyamakuru bitwa ngo bakora ibiganiro byiyobokamana bajya bashaka kuryamana nabakobwa kugira ngo babacurange cyangwa babakire mu biganiro, nzi abahanzi bitwa ngo baririmba indirimbo z'Imana aribo ba mbere banywa inzoga namatabi.ubwo se uwo muvumo muzawukizwa niki? Nahandi ahubwo Imana irihangana.nimushuhe cyangwa se mukonje naho ubundi ahubwo Imana iraza kubaruka burundu
Kanda hano umusubize

Mama Kaliza - 7/02/2018 saa 18:58

Ariko Mana aba bana b'Imana baragowe pe, njya numva ukuntu abahanzi bandi batumirwa bakishyurwa za miliyoni ariko umuhanzi w'Imana we yatumirwa bakamubwira bati Imana iguhe umugisha , abamupfuye agasoni bakamuha agatike.Uretse k nabo batuhagararaho nabo iyo jmupastori amutumiye bamuca ibihumbi mirongo itanu (50000) kuko abanyarwnda twamenyereye gukatuza ukumva pastori ati ngwino ndaguha ibihumbi icumi (10000).ubu se koko uyu muhanzi azubaka inzu cyangwa agure akamoda nta kandi kazi afite cyangwa ahandi hantu akura? Bana b'Imana nukuri Imana izajye ibarengera
Kanda hano umusubize

Iherezo - 7/02/2018 saa 13:08

iHEREZO RYA BYOSE RIRI BUGUFI IKIRUTA BYOSE NI MWIHANE
Kanda hano umusubize

Muvunyi - 7/02/2018 saa 13:07

Ntanarimwe Gospel izigera itera imbere kurusha secular kuko burya ngo Stani agira imbaraga nyinshi hano ku isi ndetse Imana ikaba yaranamuhaye ubutware ngo akore ibyo ashaka bityo niyo mpamvu akora biriya byose kugira ngo akurure abantu bave mu byagakiza.rero ntimubabazwe nibyo kandi ntanirushanwa murimo kuko ibyo byose muvuga bizasigara ku isi
Kanda hano umusubize

Mignone - 7/02/2018 saa 13:05

Mujye musoma Ijambo ry'Imana kuko burya ngo ntawayikoreye uzikorera amaboko cyangwa se ngo asabirize,abahanzi nibasenge ndetse begere Imana cyane ndetse n'iryo tangazamakuru ritabitaho niryo rizabirukanka inyuma
Kanda hano umusubize

SYLIVIE - 7/02/2018 saa 13:04

Ariko Mana birababaje nukuri pe najyaga mbibona ugasanga umuntu yakoze igitaramo ariko bajya kwandika ngo kanaka yitabiriye igitaramo,ukibaza nyirigitaramo bikakuyobera pe,abanyamakuru bacu turabakunda ariko nibahindure pe
Kanda hano umusubize

Musenga - 7/02/2018 saa 12:59

Njyewe mba mumagrp asaga 10 ya gospel kandi baraganira pe,bakanahura pe,none se ibi muvuga mubikura he/ariko wenda ntawamenya da umuntu ni mugari .Imana ikomeze kuduhana umugisha
Kanda hano umusubize

kALIZA - 7/02/2018 saa 12:57

Ariko se murashaka ngo aba bahanzi bakore iki?ahubwo mwavuga ko nta mavuta aba asize ibihangano byabo ngo bikundwe,none sse ko Mbonyi we akora igitaramo akabonamo urutubutse kandi iyo modoka muvuga ntayifite mu minsi ingahe amaze,none se hari uwo ajya saba ngo akore share ibihangano bye,hari uwo se ajya asaba ko bakorana indirimbo/ahubwo nibajye ku karago basenge Imana ibahe amavuta mu bihangano byabo bareke nuburaya buba bunabarimo kuko nyine niko bazahora
Kanda hano umusubize

Murenzi - 7/02/2018 saa 12:54

uKU NI UKURI KUZUYE============ UZIKO NTAMUNTU NUMWE KOKO WO MURI GOSPEL WARI WANAMAMAZA NA SACCO Y'UMURENGE KOKO,NAJYAGA NIBAZA IMPAMVU!! YOOO!! MWIHANGANE BAVANDIMWE
Kanda hano umusubize

Assumpta - 7/02/2018 saa 12:52

Erega igihe hatarabaho ubwumvikane mu bahanzi bakora gospel kandi biyumvanemo,nta terambere bazagira,none se ni ukuvuga ko u Rwanda arirwo rwavumwe kuburyo nta muntu uririmba iz'Imana uzakira abikuye mu kuriririmba,kuki hanze usanga abandi bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bafite n'indege bagendamo se,nimureke kuba ba nyamwigendaho mwita kubatabitayeho,yemwe nukuri murakoze pe wenda bakikubita agashyi.
Kanda hano umusubize

Daniel - 7/02/2018 saa 12:49

Itangazamakuru se rihe?none se abantu usanga ubashyira indirimbo bakakwaka amafranga kandi ngo nabo bari kwamamaza ivugabutumwa rya gikiristu,ariko izindi zabandi batanabitayeho bakajya kuzishakira yewe bakaba banazigura.Ahaaaa njye narumiwe mwa bantu mwe
Kanda hano umusubize

Kaneza - 7/02/2018 saa 12:47

kabisa ibyo uyu muntu avuze byose nanjye natekereje nsanga nibyo,ahubwo hari abantu bajya muri Gospel bashaka kugira ngo abe ariho bamenera,naho kwizera nimikorere ya gikiristu byo ntabyo
Kanda hano umusubize

Musenyeri - 7/02/2018 saa 12:45

Iyi nkuru ni umuti kabisa kuko nta cyo wabeshye pe!!!!!! ndabishimye cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X