Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

ADEPR: Amaturufu 10 yakinwe na Komite iyobowe na Rev.Karuranga, agacubya uburakari bw’abakristo, icyizere kikazamuka.

Hashize amezi 9 mu Itorero rya ADEPR habayeho impinduka zikomeye nyuma yaho abari abayobozi baryo aribo Sibomana Jean na Tom Rwagasana kimwe na bagenzi babo barimo Madam Mutuyemariya Christine, Salton Niyitanga n’abandi bagejejejwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha bakekwagaho (N’uyu munsi bagikurikiranyweho ariko bari hanze ya gereza) birimo ukunyereza umutungo w’Itorero.

Nyuma y’ibi bibazo, hashyizweho Komite nshya yiswe iy’inzibacyuho iyobowe na Rev.Karuranga Ephraim imaze amezi agera ku 9 ku buyobozi. Muri iri sesengura, tugiye kubagezaho ibintu 10 byakozwe n’iyi komite kugeza ubwo umwuka mwiza wagarutse mu banyetorero;

1. Gusaba imbabazi: Ikintu cya mbere iyi komite yari itegerejweho, ni ukwemera ko habayeho amakosa yakozwe n’ubuyobozi. Abakristo bareberaga mu ndorerwamo y’abafatanyacyaha kuko bari mu bantu bakoranaga bya hafi n’ubuyobozi bwa Tom Rwagasana na Sibomana Jean. Ubwo bageraga ku buyobozi, abayobozi bashya ba ADEPR bihutiye gusaba imbabazi ku byabaye byose.

2. Kubizeza ko nabo bafite ububasha ku mitungo y’Itorero: Abakristo bari baratakaje icyizere ku kigero kiri hejuru cyane kugeza ubwo bari basigaye babona ko imitungo yose yaryo yagabuwemo. Ariko ubwo abayobozi bashya bajyagaho, babijeje ko imitungo ari iy’abanyetorero kandi ko icyo bazategeka ko gikorwa kizakorwa, kabone nubwo basaba ko amamodoka ahenze ya V8 yagurishwa bikaba byakorwa.

3. Kujya mu biganiro n’abitwaga “ABARAKARE”: Nta wakekaga ko abayobozi bashya bashobora guca bugufi bagahamagaza ibyiciro byose byari byaragumutse ku ngoma ya Tom Rwagasana na Sibomana Jean. Hari benshi muri bo batakozwaga imigabo n’imigambo ya komite nshya, ariko buhoro buhoro bagiye bajya mu biganiro kugeza aho ituze n’umwuka mushya bitangiye kugaruka mu Itorero.

4. Gusubiza agaciro abari barakambuwe: Hari abashumba benshi bavuga ko bari bararenganijwe na Tom Rwagasana ndetse Sibomana Jean. Benshi muri bo bemeje ko ubuyobozi bushya bwabarenganuye, abandi bakaba bagishakirwa ibisubizo.

5. Kwemera ko abakristo bafite ijambo ku miyoborere: Itorero rya ADEPR ni kenshi ryagiye rinengwa ko ritegereza ubuyobozi abayoboke baryo ngo nabo bagire uruhare mu byemezo bifatwa. Ni kenshi abayoboke baryo (cyane cyane abize za kaminuza) bagiye banenga ko ibitekerezo byabo biterwa ishoti ku buryo bigira ingaruka ku miyoborere y’Itorero cyane ko ubuyobozi bwa ADEPR kuva mu myaka 76 ishize busa nkubugendera ku mahame bo bita ko ashaje (atakijyanye n’igihe). Kuba rero aba bayobozi bashya bemera kwakira igitekerezo cya buri muntu batikanga ko aje kubarwanya, byatumye icyizere kuribo kiyongera.

6.Kutijandika mu bya Politiki ngo bakabye: Politiki na ADEPR; iki cyabaye ikintu gishya mu maso y’abayoboke ba ADEPR batari bamenyereye kugaragara mu bikorwa bya Politiki. Ubuyobozi bwa Tom Rwagasana na Sibomana Jean, bwihatiye kwagura cyane uburyo Itorero rikora ariko rigendana n’imirongo yose ya Politiki, bamwe mu bakristo bakavuga ko habayeho ukurengera, nubwo hari ababishimaga. Aba bayobozi bashya bo babikoranye ubwitonzi ndetse n’ubwenge bwinshi ku buryo bitagaragara ko ari ibintu byatera abakristo kuvuga yuko binjijwe mu bikorwa bya Politiki.

7.Guhoosha ubujura mu Itorero: Ubuyobozi bushya bwa ADEPR bwihatiye guhita buhagarika ibintu byose byatuma Itorero rikomeza kujya mu myenda n’ibihombo bidasobanutse. Bwahagaritse kandi imisanzu idafite ubusobanuro, bunahagarika bamwe mu bantu bivugwaho ko bari baragizwe ibyambu binyurwaho na Tom Rwagasana ndetse na Sibomana Jean kugira ngo bakomeze kunyunyuza ibya rubanda rugufi.

8. Kubwiza abanyamakuru “UKURI”: Itangazamakuru ni urwego rufatiye runini abaturage. Ni kenshi Itorero rya ADEPR ryagiye rigaragara mu bitangazamakuru kubera ibibazo by’urudaca ryanyuzemo mu bihe by’ingoma ya Tom Rwagasana na Sibomana Jean. Abanyamakuru benshi bari baramaze kurakazwa n’ibisubizo ndetse n’imyitwarire aba bayobozi bagiraga, bituma benshi muri bo bacana umubano nabo. Ubuyobozi bwa Rev.Karuranga, bwihatiye kuvugisha ukuri ku bibazo bihari ndetse no kwerekana uko ibibazo byakemuka hatabayeho uguhangana.

9. Kwihutira kuvanaho inyito za “Bishop” : Benshi mu bayoboke ba ADEPR bafashe inyito “Bishop” nk’ubuyobe bukomeye bwinjiye mu Itorero ryabo, abandi babifata nk’umukino uhanitse wari wizwe neza na Tom Rwagasana kimwe na Sibomana Jean kugira ngo babone uko bategura neza amasaziro yabo bigabiza ubuyobozi ibihe byose nkuko bimeze mu matorero, bo bakunze kwita ay’inzaduka.

10. Kudasenya ibyo ababanjirije bubatse: Kuba komite nshya yarahawe ubuyobozi, benshi mu bayoboke ba ADEPR bari biteguye ko bagiye guhita basenya ako kanya ibintu byose byubatswe na Tom Rwagasana ndetse na Sibomana Jean, ariko siko byagenze kuko bo baje bagorora ibitameze neza. Ibi, byatumye bamwe mu bakristo babanza gukeka ko baje bakorera mu kwaha kwabo ariko buhoro buhoro basanga ko ari ko byagombaga gukorwa kugira ngo bidateza izindi mpaka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUKESHIMANA DOROTHEE - 1/02/2018 saa 17:37

Abayobozi b'A.D.E.P.R .Imana ikomeze kubashyigikira bakomere bagirukuri bagabanye imisanzu yahatonahato kugirango,......
Kanda hano umusubize

zazu - 1/02/2018 saa 05:42

Mubyukuri dushima IMANA aho igejeje ikora kuko yarahabaye.Baca umugani "Nta w'uneza Rubanda"Nsengera mur'ADEPER ,nyimazemo imyaka 28 nkuko ijambo ry'IMANA rivuga ngo abayoborwa n'umwuka nibo bana b'IMANA ,Umukristo nyakuri imiraba ahura nayo mubuzima bwa buri munsi agomba kurwanisha intwaro yo gusenga.Iyi comite nshya mubyukuri hari icyizere imaze kugarura mumitima ya benshi YESU abafashe.N'abo basimbuye ntiyari bo igihe cyose umukristo atagize ukwirinda,gukiranuka ,ukuri,ntakitashoboka ngo ase n'abandi
Kanda hano umusubize

Bayisenge Fortunat - 31/01/2018 saa 16:51

Imana izabarinde Kandi ibashoboze kumva ijwi ry'Imana Kandi muryumvire
Kanda hano umusubize

Bayisenge Fortunat - 31/01/2018 saa 16:50

Imana izabarinde Kandi ibashoboze kumva ijwi ry'Imana Kandi muryumvire
Kanda hano umusubize

KARAKE - 31/01/2018 saa 13:03

Mu byihutirwa,kuki mutavuze "kugaruza 3 milliards/billions" zibwe nabo mwasimbuye??Urwishe ya nka ruracyayirimo.Nta kuntu namwe mutazijandika muli politike.Kuva ADEPR yajyaho muli 1943,izanywe n'abazungu bo muli Sweden,ADEPR yaranzwe n'amatiku,gusahura umutungo,kuronda amoko,kwivanga muli politike,etc... Mu gihe imana isaba Abakristu nyakuri gukundana (Yohana 13:35) no kugira ubumwe (1 Abakorinto 1:10).Izi ngingo 10 muvuze,ni "akarimi keza" gusa.Ntabyo muzashyira muli practice.Namwe muzakuramo ayanyu,mutoneshe amashuti yanyu,mwivange muli politike,etc...Ikibabaje nuko mubikora,mwarangiza mukavuga ko "mwuzuye umwuka wera".Igihe cyose amadini azarangwa no gukunda ibyisi,ntabwo imana izayemera.Musome 1 Yohana 2:15-17 na Yohana 15:18,19.Abakristu nyakuri ntabwo bakunda ibyisi.Yesu yavuze ko ariyo mpamvu "isi ibanga".
Kanda hano umusubize

john - 2/02/2018 saa 03:31

Imana ibakomeze kuyobora neza intama zayo
Kanda hano umusubize

egide - 4/02/2018 saa 09:35

Karake muraho neza! Igitekerezo cyawe maze kugisoma nsanze icyizere cyarashize! Ariko Imana twizera ibasha guhindura byose bishya. Gusenga no gusengerana ni wo musanzu twese twatera uyu murimo w'Imana bakora.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X